U Bwongereza :Abanyarwanda 5 bakekwaho jenoside bashobora koherezwa mu Rwanda

Ishami rya polisi y’u Bwongereza rishinzwe kurwanya iterabwoba riravuga ko ririmo gukora iperereza ku Banyarwanda batanu batuye mu Bwongereza bakekwaho ko bakoze ibyaha byo mu ntambara muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abo bagabo bashakishwa na leta y’u Rwanda, bigeze kugezwa mu rukiko, barwanya ko boherezwa kuburanira mu Rwanda ngo kubera ko badashobora kuhabonera ubutabera.

Abaregwa ni Vincent Brown uzwi no ku izina na Vincent Bajinya, Celestin Ugirashebusha, Charles Munyaneza, na Emmanuel Nteziryayo na Celestin Mutabaruka barahakana ibyo baregwa

Itangazo BBC dukesha iyi nkuru, yahawe na polisi, riravuga ko ishami ryayo rishinzwe gukurikirana abakoze ibyaha byo mu ntambara ryatangiye gukora iperereza ku bantu batanu batuye mu Bwongereza baregwa ibyaha bya jenoside imaze kwakira ubusabe bwa leta y’u Rwanda mu mwaka ushize.

Amafoto y'abaguye muri jenoside mu Rwanda muri 1994Amafoto y’abazize jenoside yakorewe abatutsi

Iryo tangazo riravuga ko polisi imaze gusuzuma inyandiko zoherejwe n’u Rwanda abashinzwe iperereza bagiye kubikurikirana mu Rwanda.

Iryo tangazo riravuga ko kubera ko ari akazi gakomeye, iryo perereza rishobora kuzamara igihe kirere.

Icyo kibazo cyanavugiwe mu nama nshinga mategeko y’u Bwongereza.

Icyegera cya minisitiri ushinzwe umutekano, Ben Wallace, yavuze ko iryo perereza rishobora kuzamara hagati y’imyaka itatu n’itanu.

Uwunganira Brown yahaye iki kinyamakuru inyandiko yemeza ko we n’uwo yunganira bazi ko polisi irimo gukora iperereza rishobora kuzavamo icyemezo cyo kuburanishirizwa mu Bwongereza.

Yavuze ko ari nta bindi bashobora kubivugaho kubera ko iperereza rikomeje.

Urubanza rw’abo bagabo rwatangiye mu mwaka 2006 barwanya icyemezo cya leta y’u Bwongereza cyo kubohereza mu Rwanda.

Bakomeje kuvuga ko badafitiye icyizere ubucamanza bwo mu Rwanda. Baravuga ko biteguye kuburanira mu Bwongereza.

Ntakirutimana Deus