Amajyaruguru: Hari abakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu gihe mu Rwanda hatangiye gahunda yo gutangiza icyumweru cy’icyunamo hibukwa abatutsi bishwe muri jenoside yabakorewe mu 1994, hari bamwe bagaragayeho ibikorwa n’imvugo bikekwa ko ari ingengabitekerezo ya jenoside.

Mu butumwa bwahererekanyijwe n’abayobozi bugaruka kuri izo ngero.

Mu mudugudu wa Gahanga, akagari ka Gisesero ho mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze uwitwa Uwamahoro Denyse w’imyaka 19, ubwo yari muri resitora yitwa Corner, aho akorera ,haje abantu batatu. Uzwi ku mazina ya Govana Francois aramwegera amufata umutwe arawuhindukiza aramubwira ati ” ariko aka ntabwo ari agatutsi?”

Bagenzi be baravuga ngo ese ntubireba. Ni uko amukubita urushyi ku itama.

Undi wari uje kumutabara bakorana witwa Nsabimana Yves w’imyaka 23 baramukubita arakomereka ajyanwa kuvurirwa ku kigo nderabuzima Gataraga.

Aba bakekwa baracyashakishwa

Mu murenge Remera mu gihe hatangwaga ikiganiro ku nsanganyatsiko igira y’amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi, uwitwa Ndagijimana Pierre w’imyaka 67 wo mu mudugudu wa Nyirabisekuru mu kagari ka Murandi yagize ati “Abantu bose barapfuye n’abacu barapfuye….Twese twabigiriyemo ingorane”

Bamukosoye baramubwira ngo uranyuzwe? aravuga ngo ndanyuzwe.

Yongera kuvuga ati  “Abapfuye hari abahungaga, hari abagongwaga n’imodoka n’abacengezi.”

Ari kuri sitasiyo ya Remera aho urwego rw’ubugenzacyaha buzamukorera dosiye.

Mu murenge wa Rugarama ho mu karere ka Burera, mu gihe cya saa Yine, ubwo abandi bari mu biganiro byo gutangiza icyumweru cyo kwibuka, ku rwibutso rwa Rugarama, ari naho byanabereye mu rwego rw’akarere.

Abitwa ba Dushimimana Pierre Canisius w’imyaka 31na Mbarushimana Jean Nepo ufite 37 barwaniye mu kabari ka Kavamahanga Bernard ufite 34.

Mbarushimana yishyuzaga Dushimimana amafaranga ibihumbi 6 mgo amurimo,  ayamwimye bararwana.

Uko ari batatu bari gukurikiranwa kuri sitasiyo ya Cyanika.

Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na
yo mu cyiciro cya mbere mu ngingo ya kane, ukora iki cyaha ni umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu
magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu
bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u
Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Icyiciro cya 2: Ibyaha bifitanye isano
n’ingengabitekerezo ya Jenoside
Ingingo ya 5: Guhakana jenoside
Umuntu ukorera mu ruhame igikorwa kigamije:
1º kuvuga cyangwa kugaragaza ko jenoside atari jenoside;
2º kugoreka ukuri kuri jenoside agamije kuyobya rubanda.

3º kwemeza ko mu Rwanda habaye
jenoside ebyiri (2);
4º kuvuga cyangwa kugaragaza ko Jenoside itateguwe; aba akoze icyaha.
Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari
munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW

Turacyagerageza kuvugisha inzego zibishinzwe…