Gasabo: Umubyeyi w’abana babiri yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 azira guta mu musarane uwa gatatu

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwatsinze urubanza bwaregagamo Uwera Jeannette wari umukozi wo mu rugo mu karere ka Gasabo, wabyaye umwana akamujugunya mu musarani ari muzima.  

Kuwa 7 Mutarama 2019, nibwo Uwera Jeannette yabyaye umwana amujugunya mu musarani ari muzima.

Umukoresha we yumvise uruhinja rurize abaza Uwera aho ashyize umwana aramubwira ngo arabirangije. Bahise bashakisha uwo mwana muri uwo musarani ariko bamukuramo yapfuye.

Uwera yemera icyaha akavuga ko yabitewe n’ubukene ngo yumvaga atazashobora kumurera mu gihe afite n’abandi bana babiri.

Icyaha cyo kwica umuntu ku bushake giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Hagati muri Werurwe uyu mwaka Uwera yamaze gukatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Ntakirutimana Deus