U Bushinwa bwarahiriye kutazakomwa mu nkokora n’impinduramatwara zugarije Isi

Abitabiriye inam na Xi

Amarembo U Bushinwa bwafunguriye abatuye Isi ntateze gufunga, ahubwo azarusha ho gufunguka” ni mu gihe Isi yugarijwe n’impinduramatwara zo kwitandukanya hagati y’ibihugu n’imiryango.

Ibyo gukomeza kwaguka kw’aya matembo ni ijambo rikomeye perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yigeze kuvuga muri 2018, riri kugaragaza umusaruro uyu munsi.

Ibi Jinping yavugiye mu nama yabereye mu mujyi wa Bo’Ao, birahura n’umunsi wa gatanu, ari na wo wa nyuma w’imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibyinjira mu Bushinwa winjiranye ibikorwa byawo kuri iki cyumweru.

Iri murikagurisha riri kubera mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa, aho abasaga ibihumbi 400, harimo na bamwe mu banyarwanda, bateraniye bamurikira Ubushinwa ibyo bacuruza.

Uyu kandi ni umunsi Perezida w’u Bushinwa asubira ku butumwa yageneye isi muri rusange, n’abitabiriye iri murika by’umwihariko.

Ni amasezerano U Bushinwa bwahaye Isi, cyane cyane abafatanyabikorwa babwo mu myaka ibiri ishize. Perezida Xi Jinping yari yabikomojeho mu mwaka wa 2017, ubwo habaga inama ku buhahirane mpuzamahanga. Yavuze ko imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibyinjira mu Bushinwa rya mbere ryagombaga gutangira mu Gushyingo 2018.

Kuva mu 2017, ubwo Xi Jinping yatangazaga bwa mbere iby’iri murikagurisha, kugeza ku ya 5 Ugushyingo 2018, ubwo ryabaga bwa mbere, hari byinshi byabaye.

Isi yugarijwe n’ibibazo by’ibihugu n’imiryango itagishishikajwe no kwishyira hamwe, ahubwo ikagana inzira yo kwitandukanya, urugero ni u Bwongereza bukirwana no kuva mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi. Haracyakomeza kandi intambara yiswe iy’ubukungu hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika n’U Bushinwa.


Ese ubundi muri ibi bibazo byose isi ihura na byo, U Bushinwa bukora iki, cyangwa bubivugaho iki? Ese ubundi byaba ari byo kuvuga ko U Bushinwa bwagize uruhare rukomeye mu kwihuza no gucuruzanya n’Isi muri rusange?

Kuva ibi bibazo byose birebana no kwihuza kw’ Isi byavuka, perezida Xi Jinping ntiyahwemye kwereka ibindi bice by’Isi ko ibirebana no kwihuza bishoboka.

Aha niho agaruka kuri ya mvugo ko ya marembo adateze gufunga ahubwo azahora yagurwa kurushaho.

Mu Gushyingo kwa 2018, Xi Jinping yarongeye agira ati: “Ubuhahirane no kwirekurira Isi, muri iki gihe twavuga ko ari uburyo bwo gusubiranya ubukungu mpuzamahanga. Duhereye ku kuba ari kimwe mu bintu nkenerwa, tugomba guharanira ko haba ho ubuhahirane mpuzamahanga”

Iyi mvugo kandi yongeye kugarukwaho na Xi Jinping mu gihe yatangizaga jmurikagurisha rya kabiri ry’ibyinjira mu Bushinwa. Yagize ati: “N’iyo twahera ku byo amateka atubwira, U Bushinwa buzahora bukinguriye amarembo ku bifuza kuvugana”.

Asoza agira ati: “Uko imigezi Yangtsé, Nil, Danube na Amazone bidashobora kureka gusuma, ni na ko natwe tutiteguye kurekera aho gutera imbere, tutitaye ku mivumba cyangwa imyivumbagatanyo ibera muri iyo migezi”

Uko byagenda kose, uko imivumba U Bushinwa buhura na yo yaba imeze kose, U Bushinwa ntibuzahwema kujya imbere.

Perezida Xi Jinping
Avoka zo muri Kenya muri iri murika
Ahabera imurikagurisha

Ntakirutimana Deus