Guverineri Gatabazi yakoze isesengura ry’icyo abagabo bakora bagasaza badasuzuguritse
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney agira inama abagabo zo kubaha abagore babo, kuko bituma basaza neza badasuzuguritse.
Ibi ngo ni ibyo yabonye mu isesengura yakoze. Mu nama atanga agira abagabo inama yo kubaha abagore babo kuko n’abana babikuriramo ntibibe nk’ibyo yigeze kubona ahantu, se w’abana ugeze mu zabukuru yari ku igare, abana be batwaye nyina mu modoka iri mu zihenze mu Rwanda bagiye mu bibazo by’ubwumvikane buke bwari mu muryango wabo, ari nako abo bana bashinja se ko ntacyo yabamariye.
Muri iri sesengura yakoze avuga ko kuba umugore ari we ubana n’abana igihe kinini usanga amagambo umugore abwira abana mu kwirwanaho agira uruhare runini ku burere abana bakurana.
Ati” Nka cya gihe usanga umubyeyi w’umugore avuga ngo so yaradutaye…., umwana akura ashishikajwe no gufatanya na nyina mu kababaro afite. Uko akura akomeza kurwana kuri nyina, we n’abana bakaba bakugira uko ifundi igira ibivuzo.”
Nyamara ngo iyo umugabo yubashye umugore we bituma na we amwubahisha imbere y’abana bagakura bamwubaha, bagakura neza ndetse igihe cyagera bakitura ababyeyi babo ibyiza babakoreye.
Agira abagabo inama yo guca bugufi, bagatega amatwi abagore babo, dore ko ngo na we afata umwanya akicarana n’umugore we akamubaza icyo yakosora mu mibanire yabo.
Uyu muyobozi uhura n’abaturage kenshi mu nshingano zitandukanye agenda ashingwa, avuga ko ababazwa no kubona umugore n’umugabo bahemukirana bagatandukana, ku buryo ngo hari n’isomo avanamo.
Agira ati ” Birambabaza cyane bikambera isomo rinyibutsa kurushaho gukunda umugore wanjye n’abana.”
Abagabo ntibakeburwa na Guverineri Gatabazi gusa kuko n’Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda Pasiteri Karuranga abasaba abagabo kwita ku ngo zabo, banaha agaciro umuhamagaro usumba iyindi bahisemo witwa urushako.
Ati “Urushako ni umuhamagaro uruta iyindi kuko utarangira….urushako ni ukurwubaha no kurwitondera kuko rufite ibyo rugusaba umunsi ku wundi, si igiti utera ngo nigikura ukibaze birangire….”
Agira inama abagabo ahereye ku ijambo riri muri bibiliya rivuga uko Eva yashutswe n’inzoka, ababaza aho Adamu yari kugeza ubwo ishutse umugore we.
Igisubizo kuri iki kibazo ngo hari abavuga ko yari yagiye guhaha, nyamara akavuga ko atari ukuri kuko uyu muryango wari utuye mu ngobyi ya Eden yarimo byose ku buryo Adamu atari kugira icyo ajya guhaha kuko byose byari birimo.
Igisubizo cy’ukuri kuri iki kibazo abiga bibiliya bahurizaho ngo ni uko Adamu yari arangaye.
Abihuza no mu buzima busanzwe muri iki gihe asaba abagabo kutarangara. Ati “Nurangara inzoka zizaza mu rugo rwawe ari nyinshi, kandi iyo inzoka yaganirije umugore wawe kubimukuramo biragoye.”
Yongera kwibutsa abagabo atya ” Nta bushobozi mufite bwo kubuza inzoka kuza ariko icya ngombwa ni uko ihagusanga.”
Muri rusange asaba abashakanye cyane abagabo kubahiriza inkingi z’urushako zirimo ubuzima bw’umwuka , aha umugabo akaba agomba kuba umuyobozi w’umwuka mu rugo. Hari kandi ubumwe bw’umubiri ndetse n’imitekerereze n’imvamutima. Akaba asaba abagabo kwiga kumenya abagore babo bagahora babashimisha muri byose nkuko abagore biga abagabo bakabashobora muri bgise icyo yise kumenya kode zabo.
Kuwa Kabiri tariki 19 Ugushyingo mu karere ka Burera hatangirijwe icyumweru cy’umuryango muri ADEPR, iki gikorwa kiri kuba ku nshuro ya 8 gifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umugabo mu kubaka umuryango uzira amakimbirane”, igaragara muri bibiliya 1Petero 3:7.
Ntakirutimana Deus