Ibyaha byahamye Gen Ntaganda bigena ko yari gufungwa imyaka 172

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Bosco Ntaganda gufungwa imyaka 30 nka kimwe mu bihano bibiri bikuru bitangwa n’uru rukiko ku uhamwe n’ibyaha bikomeye, gusa ibyaha yahamijwe byagenaga ko akatirwa imyaka 172.

Ku byaha byose yahamijwe, yakatiwe igifungo kuri buri cyaha ukwacyo, imyaka yose hamwe uyiteranyije iba imyaka 172.

Umucamanza yavuze ko amategeko y’uru rukiko ateganya ko ibihano bikomeye gitanga ari igifungo cy’imyaka 30 cyangwa igifungo cya burundu.

Bosco Ntaganda ahagurutse ngo abwirwe igihano n'urukiko
Bosco Ntaganda ahagurutse ngo abwirwe igihano n’urukiko

Mu kwezi kwa karindwi, Bwana Ntaganda yahamijwe n’uru rukiko ibyaha 18 by’intambara, yari abaye umuntu wa kabiri uhamijwe ibi byaha nyuma y’uwari umukuriye Thomas Lubanga wabihamijwe mu 2012.

Ntaganda yahamijwe ibirimo; gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufata bamwe akabahindura abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina, ibyaha byibasiye abasiviri, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi…

Mu kumukatira ibihano uyu munsi, umucamanza yavuze ko urukiko rwarebye kuri buri cyaha n’ingaruka zikomeye cyane cyagize ku bagikorewe.

Nta marangamutima Ntaganda yagaragaje mu maso ubwo yari amaze kumva icyo gihano yakatiwe.

Bosco Ntaganda abaye umuntu wa mbere ukatiwe igifungo kirekire mu manza uru rukiko rwaciye kuva rwatangira mu 2002.

Uwigeze guhabwa imyaka myinshi ni Jean Pierre Bemba wakatiwe gufungwa imyaka 18 ariko mu bujurire umwaka ushize agirwa umwere. Na Thomas Lubanga wakatiwe gufungwa imyaka 14.

Urukiko rwavuze ko Bwana Ntaganda w’imyaka 46, ubwe yishe abantu 74 bazwi nk’uko byakusanyijwe mu buhamya butandukanye n’ibimenyetso muri uru rubanza rwatangiye mu 2015.

Bosco Ntaganda
Gen Ntaganda

Bosco Ntaganda yakatiwe na ICC gufungwa imyaka 30

Yahamwe n’ibyaha 13 byo mu ntambara muri Congo byakozwe hagati ya 2002-2003

  • Yagirijwe mu 2006 yigejeje kuri ambasade ya USA i Kigali mu 2013
    • Ibyaha birimo kwica mu 2012 hongeweko gufata ku nguvu, gutoteza bishingiye ku moko.

Umucamanza yavuze ko Bwana Ntaganda akwiye ibihano biruta ibindi bitangwa n’uru rukiko kubera ibyaha bikabije nko gufata ku ngufu abagore n’abana b’abakobwa harimo n’abari munsi y’imyaka 15.

Amateka ye muri Jenoside yimwe agaciro

Mu iburanisha, Ntaganda yari yabwiye urukiko ko bimwe mu byo aregwa yabikoze akiri muto cyane mu myaka.

Yavuze kandi ko yasigiwe ihungabana na jenoside mu Rwanda, ko yagize uruhare mu kugarura amahoro muri Ituri mu 2004 n’ibindi.

Ibi umucamanza yavuze ko bitashingirwaho kuko bitasobanura ibyaha bikomeye yakoze ngo bimugabanyirize igihano.

Umucamanza asoma umwanzuro w'urukiko ku byaha byahamijwe Bosco Ntaganda
Image captionUmucamanza asoma umwanzuro w’urukiko ku byaha byahamijwe Bosco Ntaganda

Umucamanza amukatira yagize ati: “Bwana Ntaganda haguruka, umwihariko w’uru rubanza ni impamvu y’igihano kiruse ibindi kigenwa n’uru rukiko, igihano kibumbiye hamwe uhawe ni imyaka 30 y’igifungo, ubu wakwicara”.

Umucamanza yavuze ko ibijyanye n’indishyi z’akababaro z’abakorewe ibi byaha bizakurikiranwa mu rundi rugereko rw’uru rukiko rubishinzwe.

Bwana Ntaganda afite igihe kingana n’iminsi 30 yo kujurira kuri iki gihano.

Source :BBC