Dr Nyirahabimana wayoboraga Kicukiro yagizwe gitifu w’intara

Dr Nyirahabimana Jeanne wayoboraga akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali yagizwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’i Burasirazuba.

Ibaruwa imushyira mu mwanya

Dr. Nyirahabimana Jeanne wayoboraga akarere ka Kicukiro afite impamyabumenyi y’ikirenga (doctorat) mu ndimi (Lettres).  Yabaye umwarimu mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, akaba afite ubunararibonye mu kazi burenga imyaka 20 mu mirimo itandukanye.  Yabaye umuyobozi wa kaminuza yitwaga INATEK mu gihe cy’amezi atatu, yatorewe kuyobora Kicukiro asanzwe ari umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iyo kaminuza.

Ntakirutimana Deus