Tanzania: Polisi yataye muri yombi abana 5 batwite n’ababyeyi babo

Polisi muri Tanzania yataye muri yombi abana b’abakobwa  5batwite ndetse n’ababyeyi babo mu cyo yise umugambi wo kurangiza inda z’indaro z’abanyeshuri.

Ikigero cy’abana batwara inda bari mu mashuri kiri hejuru cyane mu majyepfo ya Tanzani a aho aba batanu baterewe muri yombi.

Abaharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu banenze icyo cyemezo bavuga ko abagabo batera inda abo bana ari bo bagombye gutabwa muri yombi nkuko inkuru dukesha BBC ibigaragaza

Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko kimwe cya kane cy’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 muri Tanzania bamaze kuba ababyeyi cyangwa se batwite inda yabo ya mbere.