Drones zigiye gukuba kabiri umubare w’ibitaro zagezagaho amaraso mu Rwanda

Indege nto zitagira abapilote(Drones) zifashishwa mu kugeza amaraso aho bigoye ko imodoka zisanzwe ziyahageza, zigiye kongererwa ahantu zizajya ziyageza.

Kuva zatangira gukorera mu Rwanda, izi ndege nto zayagezaga ahantu 12,ariko umubare ugiye kongerwa zijye ziyageza ahantu 21guhera muri uyu mwaka, nkuko bitangazwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE, Dr Jean Pierre Nyemazi.

Amaraso mu Rwanda arakenewe kuko buri saha abarwayi umunani bakenera guhabwa amaraso. Ibi bivuze ko nibura amapaki (unites) 192 y’amaraso aba akenewe buri munsi nkuko Dr Nyemazi akomeza abyemeza.

Mu Rwanda ariko ngo nta kibazo cy’amaraso make kihagaragara kuko ngo abantu batanze amapaki y’amaraso ibihumbi 6  ku bushake muri uwo mwaka. Aya maraso yahawe abarwayi basaga ibihumbi 80 bari bayakeneye.

Ati “Umwaka ushize twabashije kubona amaraso agera ku mapaki ibihumbi 61, ni amaraso yari ahagije kugirango abarwayi bose bari bayakeneye bayabone.”

Dr Nyemazi yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2018, ubwo Minisante yakiraga intumwa zaturutse mu muryango nyafurika wo gutanga amaraso, Africa Society for Blood Tansfusion baje kureba uko u Rwanda rwakira amaraso yo gufashisha indembe kwa muganga n’intambwe izi serivise zimaze gutera.

Ni intumwa zaturutse mu bihugu bya Tanzania, Ghana, Misiri, Cameroun, Afrika y’epfo, Zimbabwe na Malawi.

Zije kureba imikorere y’ikigo gishinzwe gutanga amaraso mu Rwanda, nkuko Dr Nyemazi yabasobanuriye ko kugira ngo intambwe u Rwanda rwateye muri gahunda yo kwakira, kubika no gukwirakwiza amaraso igerweho byaturutse ku kuba hari Leta ikorera mu mucyo no mu buryo buhamye, kandi ikanashyigikira bene ibi bikorwa.

Uhagarariye Ministeri y’ubuzima muri Tanzania, Dr. Muhammad Bakari avuga ko  baje mu Rwanda kubera ko bumvise ko gutanga amaraso bishingiye ku baturage babikorera ubuntu kubera ubushake bwo gufasha abakeneye amaraso kwa muganga. Avuga ko ibi byatumye u Rwanda rubasha kugabanya impfu z’ababyeyi no kugera ku ntego ya 4 n’iya 5 z’iterambere ry’ikinyagihumbi, MDGs.

Izi ntumwa kandi zashimye ko ikigo gishinzwe gutanga amaraso mu Rwanda cyageze ku rwego rwa 3, rutuma gihabwa icyemezo cy’umuryango nyafurika wo gutanga amaraso, gifitwe n’ibihugu bike muri Afrika.