Danemark: Wenceslas Twagirayezu ukekwaho Jenoside ari kuburana ko atakoherezwa mu Rwanda

Urukiko rwo muri Danemark rwatangiye kumva ibijyanye no kohereza cyangwa kutohereza mu Rwanda, Wenceslas Twagirayezu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko  yafashwe muri Gicurasi umwaka ushize, aho yari atuye i Smørum, mu mujyi muto uherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’iki gihugu Copenhagen.

Uregwa afite umwuganira witwa Bjørn Elmquist nkuko newtimes yabitangaje, akaba ari nawe uhagararira umukiliya we.

Twagirayezu yabonye ubwenegihugu bw’iki gihugu mu mwaka  2004, nyuma yuko akigezemo muri 2001. Icyo gihe yanakoraga mu bijyanye n’ikoranabuhanga(IT) muri soisyete zo muri iki gihugu.

Umushinjacyaha w’iki gihugu mu mwaka ushize yatangaje ko bafite ibyaha bikomeye bishinjwa uwo muntu bari bafashe ariko batashakaga gutangaza amazina ye.

Ati “ Dufite ibyaha bikomeye akekwaho. Umugabo w’imyaka 49 y’amavuko[hari muri 2017, ubu afite 50] arakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye abasaga 1000, nkuko abayobozi b’u Rwanda babitangaje. Ni ikibazo gikomeye kohereza mu Rwanda umuturage wa Danemark.”

Akomeza avuga ko nubwo bashidikanya kumwohereza mu Rwanda, ngo biciye mu iperereza ryabo, ngo bazasuzuma niba hari impamvu zikomeye zatuma yoherezwa mu Rwanda.

Demark yohereje mu Rwanda  Emmanuel Mbarushimana, wahoze ari mwarimu, wakekwagaho kugira uruhare muri jenoside. Mbarushimana yakatiwe igihano cya burundu mu kwezi gushize.

Twagirayezu washinze umuryango ukorera muri iki gihugu cya Denmark ‘Dutabarane Foundation’ yahoze ari umwarimu ku mashuri abanza ya Majambere aherereye mu Murenge wa  Busasamana mu karere ka Rubavu.

Arazwi cyane mu zahoze ari komini Rubavu, Mutura na Rwerere. Muri izo komini ngo yageragamo afite imbunda.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, buvuga ko yari na perezida w’abahezanguni  bari bimbumbiye muri CDR,  mu yahoze ari segiteri Gacurabwenge ubu ni mu karere ka Rubavu. Aho kandi ngo yahamenyekanye nk’umuyobozi w’interahamwe zitwaraga gisirikare.

CDR yari igizwe n’abaturuka mu mashyaka atandukanye bagize uruhare muri Jenoside.

Umushinjacyaha mukuru,  Jean Bosco Mutangana yatangaje ko u Rwanda rumaze kohereza impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, zigera kuri  853, mu bice bitandukanye by’ Isi kugera muri 2017.

Hejuru ku ifoto : Mbarushimana ubwo yoherezwaga mu Rwanda mu mwaka 2014, aha yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Kanombe