Sosiyete sivile nyarwanda igaragara nk’isinziriye mu kugaragaza isura y’uburenganzira bw’abagore

Imiryango ya Sosiyete Sivile nyarwanda irasabwa gutanga raporo kuri komisiyo Nyafurika ishinzwe abagore ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abagore mu Rwanda, kuko byafasha mu guhindura isura amahanga afite ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo.

Iyi ngingo yibanzweho mu nama yahuje imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda yibanda ku bijyanye n’iterambere ry’umugore na Komisiyo Nyafurika ishinzwe abagore yabereye i Kigali.

Muri rusange ngo hari raporo zigaragaza ko u Rwanda rwita ku bijyanye n’uburenganzira bw’abagore, ariko ngo hari akazi kanini kagihari nk’uko byemezwa na  Komiseri ushinzwe abagore no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Maputo, unashinzwe by’umwihariko u Rwanda, Madame Lucy Asuagbor .

Avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda izo raporo zitangwa na leta n’imiryango mvamahanga kandi hari imiryango ya sosiyete sivile nyarwanda yakabikoze.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Gatsinzi Nadine avuga ko  leta y’u Rwanda ihora ikora ibishoboka ngo uburenganzira bw’abagore bwubahirizwe kandi usanga amahanga abiyishimira.

Ati ” Uburenganzira burubahirizwa, abagore bahawe ijambo, bari mu myanya ifata ibyemezo kimwe na bagenzi babo b’abagabo….Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko icyuye igihe bari 64% kandi hari icyizere ko n’abazatorwa bazaba bajya kungana n’abo.”

Umuvugizi w’imiryango ya  Sosiyete Sivile mu Rwanda Sekanyange Jean Leonard,  avuga ko hari bimwe bikorwa ariko bagiye no gusuzuma ibidakorwa ku bijyanye no gutanga izo raporo kugirango zitangwe uko bikwiye kuko ari inyungu kuri iyo miryango no ku gihugu muri rusange.

Ati “Ubundi dufite ibyiciro icyenda by’imiryango itari iya leta ikora ku burenganzira bwa muntu n’abagore, ihagarariwe n’impuzamiryango Pro- Femmes Twese Hamwe, ni ho ihuriza raporo zayo zose ku burenganzira bw’abagore, akaba ari nayo izigeza kuri Komisiyo nyafurika ishinzwe abagore….Nibigaragara ko raporo dushyikiriza Pro-Femmes zidatangwa muri Komisiyo nyafurika mu buryo buhagije, tuzicara hamwe nk’imiryango nyarwanda turebe icyakorwa kugira ngo izo raporo zigere kuri iyo Komisiyo.”

Akomeza avuga ko bagiye kucyicarira. Ati “Iki kibazo tugiye kubyigaho nka Sosiyete Sivile y’u Rwanda, tuzagitorera umuti, bityo raporo ku burenganzira bw’umugore zijye zitangwa neza kandi mu buryo buhagije, zitangwe n’imiryango nyarwanda ihorana n’abaturage umunsi ku wundi kuko nibo ikorera.”

Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari (GLIHD), Mulisa Tom, yemeza ko ari ingenzi gutanga izi raporo ahereye ku bikorwa n’umuryango ahagarariye.

Uyu muryango nyarwanda ni umwe muri itatu ifite umwanya imbere ya Komisiyo nyafurika ishinzwe abagore.

Agaragaza ko hari ubuvugizi imiryango ya sosiyete sivile nyarwanda ikora bwari bukwiye kujyana no kumenya ko igomba kubukora inatanga raporo ku rwego rwa Afurika.

Ati “ Turakangurira Sosiyete Sivile mu Rwanda ko nk’uko ikora ubuvugizi hano mu Rwanda yagombye gukorana na Komisiyo nyafurika ishinzwe abagore mu rwego rwo kuyigaragariza ibyo bakora n’aho uburenganzira bw’abagore bugeze butezwa imbere…..Ubundi iyo urebye neza usanga imiryango nyarwanda itazi ko izo nzego zihari muri Komisiyo nyafurika.

Mulisa aragazaga ko kugeza hari imiryango 518 nyafurika itanga raporo muri Komisiyo nyafurika ishinzwe abagore, imiryanngo nyarwanda irimo ikaba itarenze itatu, bityo agasaba iyindi gutera iya mbere ngo ihagurukire iki kibazo.

Ntakirutimana Deus