Komiseri Utumatwishima yasobanuye ko gutora FPR ikagira abadepite benshi ari ukwiteganyiriza

Komiseri mu Muryango FPR Inkotanyi, Dr Utumatwishima Abdallah arasaba abatuye umurenge wa Gashaki mu karere ka Musanze kuzatora Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite bakagira abadepite benshi bazatambutsa ibitekerezo by’abaturage babitoramo amategeko ahamye, uku gutora kandi ni ugufasha uyu muryango kugera ku byiza uhora wifuza kugeza ku baturage.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byari bigeze ku munsi wa Gatatu. Ku ruhande rw’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze, ibi bikorwa byatangiriye mu Murenge wa Cyuve bikomereza uyu munsi ku wa Gatatu tariki ya 15 Kanama 2018 mu Murenge wa Gashaki.

Abitabiriye bagaragaza ko bashyigikiye Mpembyemungu

Ibya Gashaki byaranzwe n’ubwitabire bw’abatuye uyu murenge ndetse na morale yaranze abato n’abakuru bari aho ariko cyane urubyiruko rwatsindagiraga buri ngingo y’ibivuzwe ku byo FPR yagejeje ku Banyarwanda.
Komiseri mu Muryango FPR Inkotanyi ushinzwe urubyiruko Dr Utumatwishima yeretse abaturage inyungu ziri mu gutora FPR ikagira abadepite benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati “Bizatuma tugira abadepite benshi mu Nteko bazajya batora amategeko abereye Abanyarwanda kugirango bafashe FPR Inkotanyi gushyira mu bikorwa ibyiza yiyemeje kugeza ku Banyarwanda.”

Atanga urugero ko niba FPR yifuza ko muri buri kagari hajya ikigo nyunganirabuzima (poste de sante) bizagerwaho mu gihe abadepite bayo batanze iki gitekerezo mu nteko kandi kigashyigikirwa nabo ndetse bakagitorera kubera ko yifuriza ubuzima bwiza Abanyarwanda bunabageza ku iterambere rirambye.

Akomeza avuga ko izakomeza kugeza ku Banyarwanda ibikorwa by’indashyikirwa biciye mu cyerekezo cyayo cyo guteza imbere buri wese.
Ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza muri aka karere, Munyandamutsa Ephrem yagarutse ku bikorwa yita indashyikirwa Leta yagejeje ku Banyarwanda nyamara FPR ibigizemo uruhare runini kubera ko ari moteri ya Guverinoma.

Mpembyemungu na Munyandamutsa

Aha agaruka ku mashanyarazi FPR yatekereje ko adakwiriye kugezwa ku banya-Kigali gusa ikayakwirakwiza hirya no hino mu Rwanda kugirango bose bazamukire hamwe.

Avuga ko ibi bikorwa hamwe n’ibindi bigomba gukomeza kugezwa ku Banyarwanda. Ni muri urwo rwego kugirango bigerweho abasaba gushishoza mu gutora.

Ati ” Mwagize uruhare mu kwitorera Nyakubahwa Perezida wa Repibulika Paul Kagame akaba na Chairman(Umuyobozi mukuru) wa FPR Inkotanyi, duhaguruke rero tuzashyire igikumwe cyacu imbere y’igipfunsi mu matora, duhe Perezida abadepite beza bashoboye bafasha mu gukomeza guteza igihugu imbere.”

Yabwiye abateraniye aho ko Abadepite ba FPR bagize uruhare mu gutora amategeko abereye umuryango asubiza n’ibibazo by’ingutu u Rwanda rwari rufite.

Ufite ubumuga bwo kutabona acinya akadiho

Mu kiganiro yagiranye na The Source Post, Munyandamutsa yatanze urugero ku itegeko ry’umuryango ryahaye umugore uburenganzira bwo kugira uruhare ku mutungo w’ababyeyi be biciye mu kugira uburenganzira ku kuzungura, nyamara mbere atari abyemerewe.

Akomeza avuga ko umugore n’umugabo bahawe uburenganzira bungana ku buyobozi bw’urugo nyamara mbere umugabo ari we wari umuyobozi (umutware) w’urugo.

Ubu butware bw’umugabo ngo bwatumaga avunika ugasanga inshingano zo gutunga urugo ni we zireba ndetse hakaba n’ababuheraho bagakandamiza abagore ariko ngo biciye mu mategeko meza yatowe FPR ifatanyije n’inteko yafashije kubihindura nkuko byemezwa na Mukakarera Marthe utuye muri uyu murenge.

Ati ” Ubu ntakivunika cyane kuko tubunganira ku nshingano, nk’ubu nca aha ngakora ngahahira urugo, nkagurira imyenda abana, na we yaronka bikaba gutyo, uwo musaraba wo kwikorera ibibazo by’urugo yarawutuwe.”
Habisoni Pascal watanze ubuhamya, yemeza ko amategeko meza yatowe yatumye ava mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe vuba aha akazajya mu cya gatatu.

Ati ” Hatowe amategeko meza adahutaza abashoramari n’abafite duke bashaka kwiteza imbere. Byatumye nshinga inzu irangurizwamo inzoga aho bampa amakaziye 300 ku munsi, bimfasha kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, njya mu cya kabiri, muri 2021 ndateganya kuzajya mu cya gatatu kuko ndi gutera imbere.”

Habisoni

Habisoni yemeza ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi umuntu yashobora gushora imari ariko umuntu runaka cyangwa umutegetsi runaka akaba yabyigarurira ntakurikiranwe ariko ubu ngo byabaye amateka bitewe na leta itekerereza neza abaturage, FPR ikaba ku isonga y’ibyo bitekerezo yemeza ko byamuteje imbere.

Mpembyemungu wayoboye Musanze ari mu ba mbere bafite amahirwe yo kwicara mu nteko

Ibikorwa byo kwiyamamaza muri aka karere bizakkmereza mu yindi mirenge. Mu Murenge wa Gashaki hari na Mpembyemungu Winifride uri ku rutonde rw’abakandida depite ba FPR Inkotanyi. Ubwo yiyamamazaga kujya mu matora y’ibanze y’abaserukira aka karere muri uyu muryango yavuze ko azaharanira iterambere ry’abaturage ariko akanabakorera ubuvugizi ku mazi aturuka mu birunga abangiriza ibikorwa.

Ntakirutimana Deus