Annan, umwirabura rukumbi wayoboye Loni yatabarutse

Kofi Annan wayoboye Umuryango w’Abibumbye, Loni yitabye Imana afite imyaka 80.

Iby’urupfu rwe byatangajwe ku binyamakuru bitandukanye bibikesha Loni.

Byatangajwe ko yari afite uburwayi bwamaze igihe gito, bwaje kumuhitana kuri uyu wa Gatandatu.

Annan akomoka muri Ghana, yabaye umunyambanga mukuru wa Loni kuva mu 1997 kugeza mu 2006. Uburyo yayiyoboye aharanira amahoro byaje kumuhesha igihembo cyitiriwe Nobel . Iki gihembo kandi yagiherewe kubera guharanira ibikorwa by’ubugiraneza. Bimwe muri byo birimo kwitangira kurwanya Sida no guhangana n’intambara zayobozaga Isi mu gihe yari ku buyobozi.

Annan yabaye umunyafurika wa mbere wirabura wahawe inshingano zikomeye zo kuyobora Loni.

 

Ntakirutimana Deus