Green Party nitorwa izafasha gushyiraho banki ihangana n’inzara no kugwingira

Abanyamuryango ba FPR mu karere ka Musanze

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryasezeranyije Abanyarwanda ko niriramuka ritowe mu matora y’abadepite, rizaharanira ko hajyaho banki iteza imbere ubuhinzi yitezweho byinshi.

Kuwa Kane tariki ya 18 Kanama 2018, iri shyaka ryiyamamarije mu karere ka Kamonyi muri santere ya Gihara.

Ni agace kagaragara nk’agafite ubutaka bwera, ariko kamaze kuzuraho inzu. Ishyaka Green Party ryasezeranyije ko niritorwa rizaharanira ko hajyaho amategeko agasha kunoza ubuhinzi n’imiturire.

By’umwihariko ku bijyanye n’ubuhinzi, Umuyobozi waryo Dr Frank Habineza atangaza ko nibatorwa bazaharanira ko hajyaho ikigega kibuteza imbere yise mu Gifaransa Banque Rwandaise de l’agriculture et l elevage( Banki Nyarwanda iteza imbere ubuhinzi n’ubworozi).

Iyo banki ngo yafasha abanyarwandq kunoza ubuhinzi ibaguriza amafaranga adasaba inyungu ku bafite imishinga igaragara yateza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Impamvu y’ibi ngo no uko mu Rwanda ubuhinzi butunze abasaga 90% nyamara ntibutezwe imbere uko bikwiye.

Iyi banki ngo izunganira mu bijyanye no guhangana n’ikibazo cy’inzara ijya yibasira abaturage, ndetse n’imirire mibi ijyana n’ikibazo cyo kugwingira no kurwara bwaki, abaturage bifashisha unusaruro w’ubuhinzi iyo banki izaba yatanze mu gihe yashyirwaho.

Muri uru rwego kandi izaharanira ko habaho ubushakashatsi ku bihingwa bibereye akarere runaka maze bihahingwe.

Bizajyana no gutanga inyongeramusaruro ku baturage bagamije guteza imbere ubuhinzi.

Dr Habineza ati ” Iyi banki n’izi ngamba nitugera mu nteko tuzaharanira ko bibaho kandi bizafasha mu guhangana n’ibibazo by’inzara, imirire n’ibindi, turinde abana bacu kugwingira kuko umwana wagwingiye atabasha gukora ngo ateze imbere igihugu uko bikwiye.”

Kandida Depite Uwizeyimana Marie Aime avuga ko mu karere ka Kamonyi hari akajagari ku bijyanye n’imyubakire, mu gihe batorwa ngo bazabafasha gutora amategeko afasha hagasobanurwa ubutaka bwo guhingaho n’ubwo guturaho, ndetse no korohereza abashaka kubaka bakabona ibyangombwa vuba kandi hafi yabo

Abaturage bafite imirima igaragaramo amabuye y’agaciro nabo ngo bazafashwa kujya bahabwa vuba ingurane y’ubutaka bwabo mu gihe byabaye ngombwa ko babwimukamo.

Ati ” Nimudutora tizabagezaho ibyo byose biciye mu mategeko tuzatora, kuko ishyaka ryacu ni urumuri n’agakiza bya rubanda.”

Kandida Depite Mugisha Alexis utuye igihe kinini  muri aka karere  avuga ko bashatse ko Green Party riba ishyaka abaturage bibonamo. asezeranya ko bazakora ibyo biyemeje bahereye ku byagezweho. Anabwira abashobora gushidikanya ko ibyo basezeranya batazabigeraho, ababwira ko bakwifashisha  ingengo y’imari ya leta, bakajya inama n’abaturage barebera hamwe ibyo bakeneye gukorerwa, biciye mu kuba inteko yegereye abaturage, bagafatanyiriza hamwe kubikemura.

Ishyaka Green Party ryiyamamaza ku nshiro yaryo ya kane, nyuma y’uturere twa Muhanga, Kayonza, Kirehe, Rubavu na Nyabihu.

Ntakirutimana Deus