Gacaca: Baganirijwe ku cyo FPR ibifuzaho mu matora y’abadepite n’icyo bizabamarira
Abaturage bo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze bitabiriye ku bwinshi, ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite.
Iki gikorwa cyabereye muri uyu murenge ku kibuga cya Karwasa ku wa Kane tariki ya 23 Kanama 2018.
Ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza muri aka karere, Munyandamutsa Ephrem yabwiye aba baturage ko bishimiye uko batoye Perezida wa Repubulika mu matora yabaye mu mwaka ushize, abasaba ko bazongera kubigaragaza mu matora y’Abadepite ateganyijwe tariki ya 3 Nzeri 2018.
Yababwiye ko FPR Inkotanyi itahwemye kubagezaho ibikorwa bitandukanye birimo remezo nk’imihanda, amashuri, amavuriro harimo irya Gakoro n’ibindi kandi ko izakomeza kubikora nibayitora.
Ati ” Umurenge wa Gacaca uzakomeza kuzirikanwa utezwe imbere n’Umuryango FPR Inkotanyi hashingwa inganda ziteza imbere abaturage. Gutora FPR ni ugutora ikigo nderabuzima muri uyu murenge, ni ugutora amashanyarazi akagera ku baturage, imibereho myiza y’abaturage, abatuye mu birwa bya Ruhondo bagatuzwa mu nzu nziza….”
Muri uyu murenge hari inganda zirimo urutunganya ibirayi, ibihumyo, urukora amabati. Zikaba zizongerwa ku nyungu z’abazituriye.
Uwitwa Delphine utuye muri uyu Murenge avuga ko FPR yafashije abagore kuva mu mbere bakiteza imbere. Agaragaza ko yabakanguriye kwibumbira mu bimina akajya mu cyatangaga amafaranga 100, ava ku bihumbi 60 ubu akaba ageze ku bihumbi 400. Uretse ibyo kandi ngo yabashije no kwiyubakira n’inzu y’amatafari isakaje amabati ndetse bakaba bakorana n’ibigo by’imari. Ibi byose bizagerwaho biciye mu gutora amategeko meza abishyira imbere, no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ngo bigorire akamaro Abanyarwanda uko bikwiye.
Ahereye ku iterambere agezeho asaba bagenzi be kuzatora FPR ngo ikomeze kubageza ku byiza kurushaho.
Ati ” Kubera FPR mfite gahunda ko iyo nzu nzakomeza kuyitunganya kurushaho… nitwitorere abadepite, FPR ikomeze kuduteza imbere.”
Ibi bikorwa kandi abihurizaho na mugenzi we witwa Uwozahaye Petronille utuye mu kagari ka Gahama uvuga ko FPR yamufashije ikamuvana muri nyakatsi ubu akaba abayeho neza we n’abana be mu nzu y’ibyuma bine isakaje amabati yubakiwe.
Ati ” Nari ntuye muri nyakatsi imvura ikagwa tukanyagirwa, tukanicwa n’imyotsi ariko ubu nta kibazo tugifite, ubu ntuye mu mabati… Nyakatsi bayituvanyemo aho uyu muperezida agiiriyeho[Paul Kagame].”
Ibikorwa byo kwiyamamaza muri aka karere bimaze kubera mu mirenge itandukanye y’aka karere aho usanga abaturage bitabira ari benshi. Ibi bikorwa kandi bikomeje hirya no hino mu gihugu, aho abaturage batandukanye bagenda basezeranya imitwe ya politiki kuzayitora bahereye ku byo yabagejejeho.
Ntakirutimana Deus