Sobanukirwa n’inkera y’ishimarongora yatamazaga utari isugi, utaraciye imyeyo agasendwa, mukagatare akagawa

Inkera y’ishimarongora ni umuhango wari umuhamya utagira ibanga ko gushyingirana kwabaye, ariko watamazaga umukobwa utari isugi, utaraciye imyeyo agasendwa, mukagatare akagawa.

Uyu muhango ugaragara mu Gitabo cy’ Umuco mu Buvanganzo cyanditswe n’Umusizi akaba n’umwanditsi Nsanzabera Jean de Dieu.

Ni wo zingiro rya nyuma ry’ibyishimo by’ababyeyi b’umukobwa n’ab’umuhungu, kuko ni ho hari ubukwe ngiro bugaragaza ko babyaye bakarera neza.

Inkera y’ishimarongora yakorwaga ryari?

Ni ibirori byakorwaga nyuma yo gushyingirwa kw’umusore n’inkumi, byategurwaga n’imiryango yombi yashyingiranye, ariko ababigiragamo uruhare cyane ni ba nyirasenge b’umukobwa na ba se wabo b’umusore nk’uko bigaragara ku rupapuro rwa 244-246 rw’igitabo cya Nsanzabera.

Iyo nkera ntiyakorwaga igihe kimwe bitewe n’uturere, mu bice by’urukiga bayiraraga uwo munsi bashyingiye, mu buryo busimbura ibirori by’ishyingirwa, bikaba mu ijoro rimwe. Mu bice byo mu Nduga no mu Buganza, bayiraraga nyuma y’umunsi umwe bashyingiye, naho mu Ndorwa bayiraraga icyumweru cyose, hakaba n’abamaraga ukwezi kose, cyangwa bakaruhuka iminsi runaka nyuma bagasubukura.

Mu gukora iyo nkera, mu bice byose by’u Rwanda bahurizaga ku kintu kimwe cyo kutarenza igihe cyo kuba ibirongore kw’abashyingiwe; ni ukuvuga amezi atandatu.

Intego nyamukuru ni ugushimangira no guhamya umubano w’abashakanye, bijyanye no kwishimira umubano w’abana babo, no kwishimira ibirori byakozwe uwo munsi.

Inkera yakorerwaga nde?

Inkera y’ishimarongora yakorerwaga cyane cyane umukobwa warongowe yujuje ibyangombwa byose by’umwari w’umutima. Iyo bavugaga umwari w’umutima wujuje ibyangombwa byose, babaga bashaka kuvuga umukobwa w’isugi kandi waciye imyeyo(wakunnye akagwiza).

Undi wakorerwaga uwo muhango ni umusore w’igihame wabaga wesheje umuhigo wo guhangara umukobwa w’isugi akamurongora, kuko hari n’abo byananiraga.
Iyo nkera yakorwaga ari uko umusore yarongoye koko, ntiyashoboraga gutangira bitarahamywa ko yashoboye kubigeraho.

Uko yakorwaga

Iyo nkera ntiyakorwaga kimwe hose, hari aho yakorwaga umusore arimo kurongora, mu gihe bategereje ko ba nyirasenge b’umukobwa bavuza impundu ko umukobwa wabo yarongowe, na base wabo w’umuhungu bakavuga ibyivugo.

Hari n’abandi ariko bayiraraga hashize umunsi umwe, bamaze kumenya by’amashirakinyoma ko umusore wabo atari ikigwari n’umukobwa atari icyohe, bamaze kwemeza ko amata yabyaye amavuta.

Aho yakorwaga umusore arimo kurongora habaha hari abashinzwe kujya gukurikirana niba koko umusore arimo kurasa ku ntego, abo ni ba nyirasenge b’umukobwa na ba se wabo b’umuhungu.

Icyo gihe bicaraga hafi y’urwuririro, abandi bakajya inyuma y’inzu babanguye amatwi ngo bakurikirane ibibera mu buriri.

Icyababwiraga ko intego nyamukuru yagezweho ni uko ababyeyi basohokaga impundu z’urwanaga ari zose, na ho abagabo ibyivugo bakabiva imuzi bakabigera imuzingo.

Ubwo abaraye inkera y’ishimarongora na bo bakazaga umurego wo kubyina, intore zigahamiriza ubutitsa. Ibirori bigakomeza no ku yindi minsi bitewe n’uko imiryango yashyingiranye yabaga yifite.

Aho iyo nkera y’ishimarongora yabaga bukeye, ba nyirasenge w’umukobwa na ba se wabo w’umuhungu bazindukaga mu museke bakajya kureba niba byaraye bitunganye, dore ko kurongora ko hambere wari umurimo utoroshye wakoraga umugabo ugasiba undi utandukanye nk’ubu abantu babireba muri za filimi, amashusho no kubyigisha hari ababikenetse.

Abajyaga muri icyo gikorwa babanzaga gukirana mbere yuko bakigeraho nyirizina. Iyo basangaga byaraye bitunganye (abashyingiranywe barabivugaga bakanabiherekeresha ibimenyetso).

Nta nkera yabaga ku manywa, zose zabaga nijoro ku manywa bakajya mu mirimo, bwakwira bagasubukura kuko ubukwe bwa kera nabwo bwabaga nijoro.

Imyitwarire y’umukobwa yatumaga inkera itaba, bikamuviramo gusendwa

Kuba umukobwa atari isugi byatumaga iyo nkera itaba. Icyo gihe iyo umusore yasangaga umukobwa yararyamanye n’abandi bagabo,yendaga uruho rutari isugi (ruhangutse) akarushyira mu giseke agakorera nyamakobwa akamwohereza iwabo. Iyo bamuboneraga kure bamenyaga ko bareze nabi, ubwo kandi yabaga amusenze ibyo kubana bikarangirira aho.

Abari aho batangiraga kwitahira kuko inkera y’ishimarongora yabaga itakibaye, abantu bagatangira kubabara, kwijujuta no kurira.

Kuba umukobwa ataraciye imyeyo

Guca imyeyo wari umuhango w’imena ku bari b’u Rwanda, wari n’umwihariko wabo, bityo umukobwa utarabikoraga bamwitaga Nyirakirimubusa n’andi mazina nk’ayo amugaya.

Iyo umusore yasangaga nyamwari atarakoze umurimo nk’uwabandi bari, yendaga ikibabi cy’iteke cyangwa cy’ikibonobono akagishyira mu giseke, akagiha nyiramama wanjye akamwohereza iwabo.

Nabyo byagendaga nk’uko byakorerwaga utari isugi, inkera igahumuza itanzitse.

Mukagatare yatumaga inkera itaba

Ikindi cyagaragara hashize igihe, ni iyo basangaga umukobwa ari mukagatare (umukobwa utanyara; utazana amavangingo menshi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina). Ibyo na byo byahagarikaga inkera yabaga yatangiye. Aho bitandukaniye n’ibya mbere ni uko bitayibuzaga kuba kuko yabaga yatangiye ariko ikaza guhagarara imburagihe.

N.D.