Umunyamakuru Martin Niyonkuru yasohoye igitabo “Imbuto z’umuruho”
Umunyamakuru Martin Niyonkuru yasohoye igitabo cy’interabugabo
Umunyamakuru Martin Niyonkuru yashyize hanze igitabo ‘IMBUTO Z’UMURUHO’.
Avuga ko icyo gitabo gikubiyemo inkuru igaragaza urugendo rwo kwigobotora ibibazo umuntu ashobora kunyuramo, agaharanira kubisohokamo no kubisohoramo abandi.
Mu kiganiro na The Source Post, Niyonkuru ati “Igitabo ‘IMBUTO Z’UMURUGO’ ni igitabo mbarankuru (Novel) cy’inkuru shusho, kirimo inkuru igaragaza ko aho umuntu akomoka uko haba hameze kose atari ho hagena uko azamera mu bihe biri imbere kuko hari bamwe bakunze kuvuga ko batagera kuri ibi n’ibi bitewe n’aho bakomoka.
Iyi nkuru ndende ikubiye muri iki gitabo ivuga umwana Mizero wakuriye mu buzima bushaririye ariko akanga guheranwa na byo ahubwo akarwana no kubisohokamo, bigatuma anabisohoramo abandi.
Iki gitekerezo ni ukwibutsa urubyiruko ko ibibazo byose banyuramo uko byaba biremereye kose, bitagomba kubahagarika gukomeza kurwana bashaka kugera ku ntego zabo.”
Ku bijyanye niba muri iki gitabo adakomoza mu buzima bwe, Niyonkuru agira ati “Ntabwo Mizero ari njye kuko ni inkuru shusho yigisha ariko inatera akanyabugabo ababa bagoswe n’ibibazo uyu munsi.”
Muri iki gitabo, Niyonkuru avuga kuri Mizero watangiye gusharirirwa n’imibereho akiri mu nda ya nyina, aho avukiye asanga umuryango we ugoswe n’uruhuri rw’ibibazo by’imibereho.
Uyu Mizero yakuze atumva icyanga cy’ubuzima, yavutse atagejeje amezi icyenda (9) yagenwe n’Imana kubera impanuka ikomeye ababyeyi be bakoze, igahitana se umubyara.
Mu ishuri na bwo yigaga bimugoye kubera kudasiba gusiragizwa ajya gushaka amafaranga y’ishuri na yo yabonaga yiyushye akuya. Mu rugendo rw’ishuri yahuye n’ibisitaza byinshi, bimwe bikamutsikiza akisanga mu nyanja y’ibibazo birenze iby’imibereho mibi we n’umuryango we bari babayemo.
Yaje kwirukanwa azira gufatwa anywa ibiyobyabwenge na byo yaroshywemo no gushaka umuti wamwibagiza imibereho igoye y’iwabo. Ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yakunzwe n’umukobwa w’uburanga n’ikimero bihebuje, ariko we abanza kugira ngo ni ugushaka kumutesha umutwe, ntamenye ko mwene Majoro yamwimariyemo atitaye ko ari umwana wo mu muryango utunzwe n’isuka.
Mizero na Gwiza mwene Majoro, barakundanye bishyira kera, Mizero atangira kumva icyanga cy’ubuzima kubera umunyenga w’urukundo yari yisanzemo kuva yavuka, nyamara ntamenye ko we n’umukunzi we bazaba aka wa mugani ugira uti “amaboko atareshya ntaramukanya” waje kubasohorezaho.
Uyu mwana w’umuhungu warangije amashuri yisumbuye ayoboye mu manota ndetse yabonye na buruse yo kujya kwiga mu mahanga, yaje gufungwa azira kwisumbukuruza agakunda umwana wa Majoro, atangira kubona amahirwe ye amuciye mu myanya y’intoki.
Ukuri guca mu ziko ntigushye, Mizero yagizwe umwere ndetse ajya gukomeza amashuri ye ku mugabane w’i Burayi, arahirwa, aratunga aratunganirwa ndetse ahigura umuhigo yari yarahize akiri umwana.
Martin Niyonkuru wanditse iki gitabo, avuga ko gikubiyemo amasomo abiri (2) y’ingenzi:
Aho uvuka si ho hagena uwo uzaba we:
Ati “Hari benshi bumva ko batagera kuri ibi n’ibi kuko bavuka mu muryango umeze utya, nyamara si byo, tuzi benshi bavukiye ndetse bagakurira mu bibazo ariko ubu bahanzwe amaso n’Isi yose kubera ibikorwa by’indashyikirwa bagiye bakora cyangwa bakomeje gukora…
Kumva ko ntagera ku rwego runaka cyangwa ngo mbe uyu n’uyu kubera aho nkomoka, ntabwo byaba ari igisobanuro gikwiye.”
Kwibuka ko ubereyeho umuryango mugari :
Agira ati “Umuntu yahirwa, akagera kuri byinshi ariko ni ngombwa kwibuka ko hari umuryango mugari umukeneye. Uramutse utekereje ko uri buryame ugasinzira, umuturanyi wawe yabuze ibitotsi, byaba ari ukwibeshya kuko ntazakwemerera ko ugoheka kuko nukemura ibibazo byawe nyamara abaturanyi bawe bakigoswe na byo, bizarangira na we babigusangije.”
Niyonkuru avuga ko yaba abana, urubyiruko ndetse n’abakuze, buri wese yakwibona muri iki gitabo by’umwihariko abakiri bato kuko ari bo bakunze guhura na byinshi bishobora kubatsikiza mu rugendo rw’ubuzima.
Niyonkuru avuga ko hari abakomeje kugenda bagera ku ntambwe ishimishije nyamara baranyuze mu bibazo bikomeye, ku buryo bakwiye kubera urumuri abandi. Abo rero nifuje na bo kubakora ku mutima ariko na none no guha isomo abandi baba batsikamirwa n’ibibazo.
Ku bijyanye niba agiye kwiyegurira uyu mwunga itangazamakuru akarivamo agira ati “Itangazamakuru nzarigumamo kandi kwandika ibitabo na byo bihura cyane n’itangazamakuru.”
Iki gitabo cyanditse mu buryo bw’ubuvanganzo, uwagishaka yakibona muri Libraire Caritas mu mujyi wa Kigali cyangwa agahamagara kuri 0788408544. Umukeneye kandi yamubona kuri imeri (email) martinniyonkuru@gmail.com
Niyonkuru Martin yavutse mu 1990 mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo ari naho yakuriye. Amashuri abanza n’ayisumbuye yayize muri ako karere, amakuru ayiga mu Ishuri Rikuru rya Kabgayi (Institut Catholique de Kabgayi-ICK) riherereye i Muhanga mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho.