Mutagatifu Papa Yohani Paulo wa kabiri yitabye Imana kuri uyu munsi

Ku itariki ya 2 Mata muri 2005, ni bwo Papa Yohani Paulo wa Kabili yitabye Imana. Nyuma y’iminsi itandatu, abantu bagera kuri miliyoni ebyiri baje kumuherekeza i Vatican.

Papa Yohani Paulo wa Kabili, niwewabaye umushumba wa mbere wa Kiliziya gatolika utakomokaga mu Butaliyani mu binyejana 16. Uyu ni we mupapa rukumbi wageze mu Rwanda, yahageze mu 1990

Yavukiye muri Polonye, igihugu cy’Uburayi bw’uburasirazuba bwagenderaga cyane ku matwara ya gikomunisiti. Yagizwe Kardinali mu mwaka wa 1967, maze igihe abanyamakuru bari bamubajije niba adatinya ko abakomunisiti bazamuhitana, yarabushubije ati: Simatinya, nibo bantinya.

Igihe Papa Yohani Paulo wa mbere yitabaga Imana muri 78 amaze iminsi 34 gusa ku ntebe ya Petero, ntawigeze atekereza ko Kardinali Wojtyla ariwe wamusimbura. Ariko bamaze gutora inshuro zirindwi, Inama nkuru y’Abakardinali yaramutoye, aba ariwe mushumba wa mbere wa Kjliziya gatolika utowe akiri muto mu myaka 132. Icyo gihe yari afite 58.

Yasuye Isi, arayizenguruka, dore ko yavugaga indimi umunani: igipolishi, igitaliyani, igifaransa, ikidage, icyongereza, icyespanyole, igiportuge n’ikilatini. Yari afite kandi n’impano zo kubana neza n’abandi bose ndetse n’abo badahuje ukwemera.

Yari umunyambabazi n’umunyampuwe. Ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa gatanu muri 1981, yarashwe n’umunyaturikiya w’intagondwa, witwa Mehmet Ali Agca. Agisohoka mu bitaro, yagiye gusura muri gereza uwari ugiye kumwivugana, maze amuha imbabazi. Nyuma y’umwaka, hari n’umupadiri washatse kumwica amuhora impinduramatwara yazanywe na Konsile ya Vatikani ya kabiri muri Kliziya gatolika.

Mu kwezi kwa kabiri , muri 2005, Papa Yohani Paulo wa kabili yajyanywe mu bitaro, arwaye ibicuranye. Yitabye Imana nyuma y’amezi abiri.

Azahora yibukwa nk’umuntu wakomye mu nkokora amatwara ya gikomunisiti, nk’ununtu wubatse amateme ahuza Kliziya gatolika n’andi madini, kandi nk’umuntu wasabiye bwa mbere imbabazi Kliziya gatolika kubera uruhare rwayo mu ntambara ya kabiri y’isi.

Yasimbuye na Kardinali Joseph Ratzinger, wafashe izina rya Papa Benedigito wa 16. Papa Fransisko wasimbuye Papa Benedictio wa 16 mu kwezi kwa gatatu muri 2013, yagize Papa Yohani wa kabiri umutagatifu, mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 2014.

VOA