Umurage wa Musenyeri Bigirumwami, imfura mu basenyeri mu karere

*Unugabo watekereje kare ku mukobwa, bityo akaba isonga mu gushinga amashuri ya mbere y’abakobwa.

* Yashinze akanyamakuru k’abana kitwa HOBE kugira ngo bamenyere gusoma, babone n’inkuru basoma mu Kinyarwanda.

*Umwanditsi ukomeye w’ inyandiko nyinshi zibandaga ku muco n’imyemerere ya Kinyarwanda

*Umwepiskopi wa mbere w’Umwirabura mu bihugu bya Afurika byategekwaga n’Ababiligi.

*Uwashinze ibigo by’abihayimana, umwubatsi w’amashuri

Uyu ni umugabo w’ibigwi byivugira ufite amateka menshi i Kabgayi, aho yatangiriye amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Mutagatifu Leon i Kabgayi. Yaje kuba umusenyeri wa mbere wimitswe mu bihugu byakolonizwaga n’Ababiligi, aba na musenyeri wa 6 wahawe izi nshingano muri Afurika.

Uwo ni Musenyeri Aloys Bigirumwami, watabarutse ku itariki nk’iyi ya 3 Kamena 1986. Uwo munsi ahagana saa tanu za mu gitondo (11h00), nibwo inkuru y’inshamugongo yumvikanye i Rwanda ko, Umwepisikopi wa mbere wa Diyoseze ya Nyundo, Musenyeri Bigirumwami w’imyaka 81 yatabarutse, aho yari arwariye mu bitaro bya Ruhengeri.

Padiri Léonidas Ngarukiyintwari, wo muri Diyoseze Nyundo yanditse ko  Bigirumwami yabonye izuba kuwa 22 Ukuboza 1904 i Zaza (ubu ni mu Karere ka Ngoma), akabatizwa ku munsi mukuru wa Noheli 1904, ari umuhungu wa Yozefu Rukamba, umwe mu bakiristu ba mbere ba Misiyoni ya Zaza.

Afite imyaka icumi, mu mwaka w’1914,
yagiye kwiga mu Iseminari ntoya ya Mutagatifu Leon i Kabgayi. Nyuma yo kurangiza Iseminari nkuru yari yaratangiye mu w’1921, yahawe isakaramentu ry’ubusaserdoti na
Musenyeri Léon Paul Classe ku itariki ya 26 Gicurasi 1929.

Nyuma yo guhabwa ubusaserdoti yatangiriye ubutumwa bwe yigisha mu
iseminari nto ya Kabgayi mu w’1929. Mu mwaka w’1930, yakoreye ubutumwa i Kabgayi n’i Murunda, muri 1931 yari muri Paruwasi y’Umuryango mutagatifu (Sainte Famille) mbere y’uko mu w’1932 ajya i Rulindo.

Bigirumwami yabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muramba imyaka 18.  Ni ukuvuga kuva ku itariki ya 30 Mutarama 1933 kugeza ku ya 17 Mutarama 1951 agirwa Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyundo.

Ku itariki ya 14 Gashyantare 1952 yatorewe kuyobora Vikariyati nshya ya
Nyundo yari imaze gushyirwaho na Papa Piyo wa XII. Yahawe ubwepiskopi ku itariki ya 1 Kamena 1952 i Kabgayi na Musenyeri Laurent Deprinoz wayoboraga Vikariyati ya Kabgayi bityo aba Umwepiskopi wa mbere w’umwirabura mu bihugu by’Afurika byategekwaga n’ababiligi; ni ukuvuga Congo (Zaire), u Burundi n’u Rwanda.

Nyuma yo kuba umushumba wa Vikariyati ya Nyundo, kuya 21 Ugushyingo 1952, Myr Bigirumwami yagiye i Banneux mu Bubiligi maze ahavugira isengesho ryo gutura Vikariyati nshya ya Nyundo Bikira Mariya Umubyeyi w’abakene.

Igihe Kiliziya gatolika yo mu Rwanda ihawe inzego bwite z’ubuyobozi na Papa
Yohani wa XXIII mu Rwandiko “Cum parvulum sinapis granum” rwo kuwa 10
Ugushyingo 1959 Musenyeri Aloys Bigirumwami yabaye Umwepiskopi wa Nyundo. Musenyeri Bigirumwami yarwanyaga icyabuza umunyarwanda kwishimira uwo ari we kandi arwanira kumwereka ko ntacyo atashobora, atanaretse amatwara ye ya Kinyarwanda.

Padiri Ngarukiyintwari avuga ko Bigirumwami yari umunyarwanda w’umukristu wavukiye mu muryango w’abakristu. Ni umunyarwanda waharaniye guhesha igihugu cy’u Rwanda n’umuco wacyo ishema.

Ni umukristu uha agaciro umuco karande w’abakurambere kandi ibyo ntibimubuze kuba umukristu nyawe, umuntu uhamye mu bukristu.

Yakoze ubushakashatsi ku muco w’abakurambere guhera mu mwaka w’1931. Yanditse cyane ku muco nyarwanda. Nyuma y’umurimo utoroshye wo gushinga no guha Diyosezi ya Nyundo umurongo, Musenyeri Bigirumwami yaje kwegura ku buyobozi bwa Diyosezi ku itariki ya
17 Ukuboza 1973.

Amaze kwegura yabaye muri Paruwasi ya Kivumu ndetse n’i Kigufi bityo akomeza gukora ubushakashatsi ku muco nyarwanda kugeza yitabye Imana ku itariki ya 3 Kamena 1986. Intego ye ni: “Induamur arma lucis”, -Twambare intwaro z’urumuri- (Rom 13,12).

Bigirumwami ni umwe mu ntwari za Kiliziya gatolika mu Rwanda.

Usibye kubaka ibigo by’abihayimana n’amavuriro, Mgr Bigirumwami yaranzwe cyane no kubaka amashuri, kuko yumvaga icya mbere gikomeye kugira ngo abaturage batere imbere ari ukwiga. Yakwije amashuri henshi mu gihugu, kuva ku Nyundo ku kicaro cya diyosezi kugera mu maparuwasi yari ayoboye.

Yitangiye abakobwa

Bigirumwami  ni we washinze bwa mbere amashuri y’abakobwa, kugira ngo nabo bazatere imbere mu buhanga, aho guhera mu mirimo yo mu rugo. Yatangiriye ku ishuri ry’i Muramba, n’ayandi agenda yubakwa.

Musenyeri Bigirumwami kandi ni we wimitse Musenyeri Andre Perraudin tariki 19 Ukuboza 1955.

Mu Kuboza 1954, Bigirumwami yashinze akanyamakuru k’abana kitwa HOBE kugira ngo bamenyere gusoma, babone n’inkuru basoma mu Kinyarwanda.

Ni umwanditsi w’ inyandiko nyinshi zibandaga ku muco n’imyemerere ya Kinyarwanda zirimo imigani miremire yanditse mu 1972. Hari  inyandiko z’ubuhanga (philosophie) zirimo Imana y’abantu, Abantu b’Imana, Imana mu bantu ; Abantu mu Mana yo 1979 n’Imihango, imiziro n’imiziririzo mu Rwanda yo mu 1984.

Mu muhango wo kwibuka imyaka 26 yari ishize atabarutse, Senateri Crysologue Karangwa yavuze uko yari amuzi.

Ati ” Ubwo yahabwaga ubusenyeri naei akana gato, ariko yavugwagaho ibintu byiza mu gihugu hose. Icyo gihe hari mu gihe cy’amateka mabi mu Rwanda.”

Akomeza avuga ko we yarangwaga no kwigisha ubutumwa bwiza, bwamurangaga nk’uwihayimana koko.

Mubyara we Immaculate Rukamba avuga ko Bigirumwami yari umuntu witaye ku gaciro k’umuco nyarwanda, aho yaneguraga ibitabo byanditswe n’abanyamahanga ku Rwanda, bigakabya ku bijyanye n’igihugu, bityo agatoza abo yigishaga umuco wo gukunda igihugu no kukivuga. Abo banditsi ngo amateka babaga bagoretse ku Rwanda yayagororeraga mu nyandiko ze.

Musenyeri Bigirumwami yashyinguwe mu cyubahiro gihabwa abashumba ba Kiliziya Gatolika muri Katederale ya Nyundo.

Iyo Bigirumwami aba akiriho yari kuba afite imyaka 116.

Ntakirutimana Deus

Loading