Sosiyete zateguye igitaramo ‘Ikirenga mu bahanzi’ zirihanganisha abari kucyitabira

Cecile Kayirebwa

Sosiyete Bwiza Media Ltd n’abo bafatanyije gutegura igitaramo ikirenga mu bahanzi cyaje guhagarikwa ku munota wa nyuma barihanganisha abari kucyitabira.

Iki gitaramo cyari kuba ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020, aho bari guhemba umuhanzi Kayirebwa Cecile wabaye ikirenga mu bahanzi mu gusigasira umuco.

Nyuma cyaje guhagarikwa mu itangazo ryasohowe n’umujyi wa Kigali ku gicamunsi, ushingiye ku mpamvu zatangajwe n’ibiro bya minisitiri w’intebe zo kwirinda indwara ya Coronavirus.

Ni igitaramo abagiteguye bavuga ko cyabahombeje amafaranga asaga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Basaba abari baguze amatike gukomeza kuyabika bategereje ikizakurikiraho nkuko babigaragaje mu itangazo bageneye abanyamakuru.

Aya masosiyete kandi yitandukanyije n’umuntu wese wasanisha ihagarikwa ry’iki gitaramo n’izindi nyungu ze, izo ari zo zose.

Ntakirutimana Deus