Iminsi y’igitaramo kizahuza abahanzi bakomeye b’injyana gakondo irabarirwa ku mitwe y’intoki

Abahanzi nyarwanda bakanyujijeho mu njyana gakondo, bazahurira i Kigali mu gitaramo gikomeye kizaba ku munsi mpuzamahanga w’abagore.

Iki gitaramo cyiswe ‘Ikirenga mu Bahanzi’ gishingiye ku guteza imbere umuco biciye ku bahanzi, kizaba ku nshuro ya mbere tariki ya 8 Werurwe 2020, kikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali. Kizitabitwa n’abahanzi bafite amazina akomeye, barongowe na Cecile Kayirebwa, Muyango Yohani, Mariya Yohani, Mani Martin, Sentore Jules, Karasira Clarisse n’Itorero Ibihame by’Imana.

Ku ikubitiro Umuhanzi Nyarwanda wamamaye mu Rwanda no mu mahanga, Cecile Kayirebwa azashimirwa kubera uruhare yagize rwo gusigasira umuco nyarwanda no kuwumenyesha abantu batandukanye.

Umuhuzabikorwa akaba n’umuvugizi w’iki gikorwa, ndetse akaba n’umuyobozi wa sosiyete Bwiza Ltd ifite ikinyamakuru Bwiza, Mecky Kayiranga, avuga ko Kayirebwa ari we muhanzi watoranyijwe kubanziriza abandi bahanzi bakiriho ngo ashimirwe uruhare rwe, dore ko byabaye n’amahire, ibi birori bishyirwa ku munsi mpuzamahanga w’abagore kugira ngo uyu munsi koko uzabe uwabo banishimira mugenzi wabo wabaye ‘Indongozi y’Umuco’.

Kayiranga avuga ko Kayirebwa yatoranyijwe hashigiye ku bigwi bye birimo kuba yaratangiye ubuhanzi bwe mu 1965, ni umwe mu bakobwa b’Abanyarwanda bagiye ku rubyiniro mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye baririmba Ikinyarwanda, mu njyana za kinyarwanda, yaririmbye mu bihugu byinshi birimo : Uganda, Burundi, Ububiligi, u Bufaransa, u Busuwisi, Amerika, u Buholande , U Budage, Kenya, U Bwongereza n’ahandi.

Abahanzi bakomeye ku muco wa Gihanga bazitabira iki gitaramo, Kayirebwa na Karasira

Kayirebwa yakunze kuririmba akiri muto guhera mu mashuri abanza muri Ecole Notre Dame de Citeaux i Kigali, aho agiriye kwiga ku Karubanda, atangira gushinga icyo yise « Cercle de Chants et de Danse Rwandaise ». Atangira yasabaga buri mwana uvuka mu turere dutandukanye kumubwira indirimbo z’iwabo n’uko zibyinwa, noneho akazihimbira injyana. Mu 1964, yafashwe amajwi na Radio Rwanda maze indirimbo ze zitangira gukoreshwa mu biganiro binyuranye byanyuraga kuri Radio Rwanda ndetse imwe muri zo, agira ati: “Banyarwandakazi, mwegere radiyo, uyu mwanya ni uwanyu”, iza guharirwa kuba ariyo ifungura Radio mu bihe byashize.

Cecile Kayirebwa

Aho agiriye mu mahanga yakomeje kuririmba no kwigisha umuco abinyujije mu buhanzi. Mu Bubiligi yatangije amatorero atandukanye ndetse anahabwa ibihembo bijyanye n’ubuhanzi bwamamaza Umuco w’Igihugu avukamo. Imwe mu ndirimbo ye yaje gutoranywa yitwa ‘Umunezero’ yafunguraga Radiyo Muhabura yari iya FPR-Inkotanyi, yakanguriraga abantu urugamba rwo kubohoza igihugu.

Iki gitaramo cyateguwe na Bwiza Media ifatanyije na Agence Karibu asbl, Umushanana Media n’Abacukumbuzi b’Amateka n’Umuco n’abandi.

Mani Martin, umwe mu bahanzi bakunzwe azasusurutsa abazacyitabira

Iki gikorwa kizajya kiba buri mwaka kandi gihuze abahanzi b’injyana gakondo barimo abanyabigwi mu bihe byashize n’abo muri ibi bihe.

Kayiranga ati “Uyu ni umwanya wo gushimira aba habanzi. Iyo bataboneka, abenshi ntituba tuzi ibyaranze intwari zacu, ntabwo tuba tuzi ibijyanye n’ubusizi twagiye turagwa n’abasokuruza, aba ni bo babitwigisha mu bihangano . Mureke tubashimire bakiriho, bakoze umurimo ukomeye. Ndakubwiza ukuri ko abahanzi batabayeho byagorana kumenya no kumenyekanisha umuco wacu.”

Itorero Ibihame by’Imana

Kayiranga akomeza avuga ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza w’uko buri munyarwanda wese yaza agashimira aba bahanzi, bo ‘Ndongozi z’Umuco’ kuko ari bo bawubumbatiye.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda 5000 mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro na 20,000 Frw mu myanya y’ikirenga.
Muyango Yohani

Amatike ari kugurishirizwa aha hakurikira: muri Camillia ku Gisimenti, UTC, CHIC na KBC, Simba Supermarket, Aya matike kandi ushobora kuyasanga muri T2000 ahakorera Monaco, i Nyarutarama kuri Tenis Club, Simba yo mu Mujyi na Blues Coffee ndetse no muri gare yo mu Mujyi.

Mariya Yohana

Hari no kugabanya ibiciro ku bayagurira kuri Airtel kuko iyaguraga ibihumbi 20Frw igura ibihumbi 18000Frw mu gihe iya 10Frw ukoresheje Airtel money ayigura 9000Frw, naho ugura iya 5000Frw ayigura ibihumbi 4000 igihe akoresheje Aitel gusa. Aya bayakura ahakorera Serivise za Airtel muri Kigali nka Remera ku kicaro gikuru cya Airtel , Nyabugogo na Nyamirambo

Jules Sentore

Ntakirutimana Deus