Umwana atangira gusoma akiri mu nda ya nyina, babyeyi mumuhe ayo mahirwe-Mahirwe

Ababyeyi barasabwa gukangukira umuco wo gusoma bakanawutoza n’abana babo kuko ngo ari bumwe mu buryo bukomeye bwo kubajijura buzatuma bagera kuri byinshi, kuko ngo abana bagera kuri 13% basoza amashuri abanza batazi gusoma Ikinyarwanda.

Imico y’umubyeyi, ibyo akoze mu gihe atwite usanga bikurikirana uwo abyaye. Ni muri urwo rwego bashishikarizwa gukangukira umuco wo gusoma ibitabo kugirango n’abo babyara bawutore hakiri kare. Ababyeyi bibutswa ko mbere yo kugurira abana ibibashimisha bakwiye kubanza kubagurira ibitabo, kuko ari akabando k’iminsi.

Ibi bigarukwaho na Mahirwe Pacifique ushinzwe ibikorwa byo kuzamura umuco wo gusoma mu Isomero rusange rya Kigali, wanabaye umwanditsi ukiri muto mu Rwanda mu mwaka w’2009 afite imyaka 19 y’amavuko.

Yabitangaje ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’igitabo wabereye kuri iri somero(Kigali Public Library), ku wa Gatatu tariki ya 7 Weurwe 2018.

Abana bahabwa ibitabo banigishwa gusoma

Mahirwe ati “Ushaka gutangira gukundisha umwana gusoma akwiye kubanza guhera mu rugo , niho hakwiye gushyirwamo ingufu, hagakundisha umwana gusoma, no ku ishuri bakongeraho akabo.”

Akomeza avuga ko umwana wigishirijwe mu rugo usanga akurana uwo muco, ariko ngo mbere ya byose umubyeyi iyo akunda gusoma ndetse no mu gihe atwite ngo bituma umwana abyaye na we akurana uwo muco.

Ati” Bitangira mu gihe umubyeyi amusomera za nkuru, umwana uri mu nda ageraho agatuza, iyo yumva udukuru ari twiza, bituma kandi abikora abikunda… babyeyi mumuhe ayo mahirwe.”

Muri rusange ngo umwana muto uri hagati y’amezi abiri n’atatu na we ngo agomba kwerekwa ibitabo , agakura abyiyumvamo, yagera mu myaka yisumbuyeho nabwo agatozwa gufata igitabo mu ntoki.

Mu rwego rwo gufasha abana gukurana uwo muco, kuri iri somero hariho gahunda zo gukundisha abana gusoma, biciye mu kubasomera udukuru dutuma bagira ubushake bwo gusoma izindi bityo bakabikurana.
Iri somero ngo usanga mu mpera z’icyumweru ryakira abana bagera kuri 200 baje gusoma ibyo bitabo. Mu rwego rwo gukomeza kubibakundisha hakaba hari gahunda yo kubyongera.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urengera abana, Save The Children ku muco wo gusoma mu Rwanda bugaragaza ko abana 24% ari bo bashobora gusoma nibura rimwe mu kwezi, mu gihe abashobora gusoma rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru ari 27%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ikibazo cyo kubona amafunguro kiri mu bituma abantu batagira inyota yo gusoma kuko abana 18% n’ababyeyi cyangwa abarezi 41% barya rimwe ku munsi.

Bwakozwe mu mwaka w’2017 ku bana 2 600 bari hagati y’imyaka 6-13, ababyeyi 2 600, abayobozi b’ibigo 209 n’ababyeyi bari mu nteko rusange ya komite y’ababyeyi b’amashuri 419.

Uyu muryango kandi watangaje ko abana 13% basoza amashuri abanza batazi gusoma Ikinyarwanda.
Inyigo yakozwe n’uwo muryango muri Nyakanga na Kanama mu mwaka wa 2016, ivuga ko abana bangana na 24% biga amashuri afashwa na Leta, ari bo bonyine bashobora gusoma igitabo bari mu rugo, nibura inshuro imwe mu kwezi.

Iyi nyigo ngo yakozwe mu midugudu 108 yo mu turere twose tugize igihugu mu ngo 2,600, ku bayobozi 209 b’ibigo by’amashuri, ndetse no ku bayobozi 419 b’inama z’ababyeyi.