Leta y’u Rwanda yatangiye guha imiti ku buntu abarwaye Hepatite B na C

Leta y’u Rwanda isanzwe yunganira Abanyarwanda muri gahunda zitandukanye zo kwita ku magara yabo, yateye intambwe yo kuvura ku buntu indwara ya Hepatite B na C.

Ni nyuma y’uko imaze igihe ifasha ababana na virusi itera Sida kubona imiti ku buntu kandi ntibavunike bajya kuyifata kure.

Iyi nkuru yakirwa neza n’abarwaye iyi ndwara n’abayirwaje yatangiye gusesekara mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize, nyuma abatuye mu karere ka Gisagara basezeranywa na Minisiteri y’Ubuzima ko butira kabiri batarahabwa iyo miti, none inkuru ibaye impamo.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba rigaragaza ko abarwaye iyi ndwara bajya ku bitaro bagafata iyi miti ku buntu. Ni mu gihe iyi miti ihenze yakunze kugora abantu kubona amafaranga yo kuyigura, kugeza ubwo bamwe bapfa babuze ubushobozi bwo kuyigondera.

Hagati aho Leta y’u Rwanda ariko yagiye ikora ibishoboka ngo abafite amikoro aciriritse babashe kugura iyi miti ubwo yavanwaga ku mafaranga menshi yaguraga igashyirwa ku kiguzi gito. Ibyo byabaye ubwo Leta y’u Rwanda yumvikanaga n’uruganda rwa Gilead rukora imiti ivura indwara ya ’Hepatite C’ kugabanya igiciro cyayo kiva ku bihumbi 95 by’amadolari ya Amerika asaga miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba irimo kugurwa amadolari 1200 agera ku bihumbi 900 by’amafaranga y’u Rwanda.

Itangazo

Abarwaye iyi ndwara bakunze gusaba ko yashyirwa mu yo mituweli yishyura, icyo gihe ntibyakozwe, ariko basubirijwe rimwe kuko noneho bayemerewe ku buntu.

Mu mwaka w’2012 Leta y’u Rwanda yakoze ubushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo zirimo na hepatite z’ubwoko bwombi. Ubwo bishakashatsi berekana ko indwara y’umwijima ya hepatite B abayirwaye bari ku kigereranyo cya 3,5%, abarwaye umwijima wa C bo ni 2,6% na 3,3% by’ababana na virus itera SIDA.
Indwara ya Hepatite iterwa na Virus yitwa Hepatitis yibera mu mwijima no mu maraso ndetse no mu mazi aba mu mubiri.

Yandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo, Gusomana (tire langue), Umubyeyi wonsa yanduza umwana iyi ndwara mu gihe cyo kumubyara, Guterwa amaraso atari meza, Gukoresha ibikoresho bikomeretsanya byakoreshejwe n’urwaye iyo ndwara nk’urwembe n’inshinge, Gukoresha uburoso bumwe.

Hirya no hino mu gihugu abanyarwanda bagiye bakingirwa indwara ya Hepatite B na C.

Ku ifoto: Minisitiri w’Ubuzima wambaye ikanzu uri imbere n’umuyobozi wa OMS wambaye ikoti ry’umukara