Kuba amateka y’Abanyarwandakazi atagaragara kuri Wikipedia byahagurukije bamwe muri bo

Urubuga wikupedia rwandikwaho amateka y’abantu batandukanye rugaragaza ko rutandikwaho amateka y’abagore muri rusange agereranyijwe n’ay’abagabo.
Inzobere z’uru rubuga ziri mu Rwanda mu gikorwa cyo guhugura abagore bazi iby’ikoranabuhanga mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo. Ni igikorwa cyahuje no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore cyabaye ku munsi wizihizwa ku Isi hose ku wa Kane taruki ya 8 Werurwe 2018.
Izi nzobere zitangaza ko kuri uru rubuga amateka n’ibigwi bivuga ku bagabo byanditseho, bikubye inshuro enye iby’abagore.
Ku bagore bo muri Afurika bo ngo usanga baranditsweho gake kuri uru rubuga byagera ku Banyarwandakazi ho bikaba ibindi kuko ngo banditsweho gake cyane bagereranyijwe n’abagabo. Aha usanga abanditsweho ari ababaye abayobozi n’abakiri muri izi nshingano, ariko ba rwiyemezamirimo n’abandi bakoze ibikorwa byagaragazwa bigatanga ubutumwa ku bandi ngo ntibandikwe.
Ambasaderi wa Suwede mu Rwanda, yateye inkunga aba bagore ngo bongererwe ubumenyi kuri iki gikorwa, avuga ko abona biterwa n ‘imbogamizi zitandukanye zijyanye n’ikoranabuhanga, ubumenyi buke ku bagore n’ibindi.
Ati” Ndatekereza ko imbogamizi zirimo kugera ku ikoranabuhanga, interineti, uburezi, ndetse n ‘ibikoresho by’ikoranabuhanga.”
Akomeza avuga ko mu Rwanda hari ibigwi byo kwandikwaho ku bagore. Atanga urugero rw’uko inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ari iya mbere ku Isi ifite umubare munini w’abagore (64). Hari kandi ngo abagore b’abanyabugeni, abahanzi n’abandi bakwandikwaho.
Bamwe mu bagore bari kongererwa ubumenyi, bavuga ko batari bazi iki kibazo, ndetse ko ari n’ingenzi ko aya mateka n’ibigwi byandikwa ariko ngo bagiye kubihagurukira.
Sangwa Sandrine warangije ibijyanye n’ikoranabuhanga muri kaminuza ya Akilah Institute of women ati ” Nabonaga wikipedia, sinari nzi ko aya mateka akenewe, yewe sinari nzi yuko buri wese yemerewe gushyiraho amakuru, ariko baduhuguye ngiye kujya nyashyiraho kuko ari ingenzi.
Uyu mukobwa avuga ko mu Rwanda hari abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku buryo ngo bikenewe ngo bigaragazwe kuri uru rubuga, ku buryo ngo bizatanga ubutumwa ku bazamuka bashobora kubigiraho.
Abahagarariye inzego za leta bari muri iri tyazabwenge bavuga ko igihe kigeze ngo abagore b’Abanyarwandakazi bandikweho.
Nsanga Sylvie ukora mu kigo Rita kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda avuga ko biragaragara ko aya mateka atandikwaga ariko ngo bagiyeguhagurukira iki kibazo bafatanyije n’abahawe ubu bumenyi, abagore mu Rwanda bandikweho kuko bafite amateka menshi yatuma babera urugero abandi mu gihe yaramuka yanditsweho.
Akomeza agira ati ” Muri rusange amakuru y’abagore ni make kuri wikipedia no ku zindi mbuga za interineti ndetse no mu bitabo. N’izandikwamo usanga zivuga ku mugore mu buryo bubogamye.”
Bimwe mu byo abona bituma abagore batandikwaho ngo ni uko bakunze kubonwa nk’abantu bo mu gikari , batajya ahabona. Nyamara ngo basigaye bagaragara ahabona, ku buryo ngo ibyo bakora mu ngo no ku kazi rusange bikwiye kwandikwaho.
Izindi mbogamizi zagaragajwe ni uko uru rubuga rufite abanditsi (editors) biganjemo abagabo bagereranyijwe n’abagore. Aba banditsi uko ari 10 umugore urimo ni umwe. Ibi ngo bigira n’ingaruka mu gutuma amakuru, amateka n’ibigwi byandikwa ku bagore haba higanjemo n’ibitabavuga neza.
Kuri uru rubuga ngo nta muntu wandikaho amateka ye, ahubwo ngo uwandikaho yandika amateka n’ibigwi by’abandi. Abagore bandika nabo ngo baracyari bake muri rusange.