Nyarugenge: Meya Kayisime yeretse abagore ibanga ryo gutera imbere

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Madamu Kayisime Nzaramba aragira inama abagore bahatuye gukangukira kugana amashuri atangirwamo ubumenyingiro.
Ashishikariza abagore gutera iyi ntambwe ahereye ku mvugo y’abafundi bakunda kuvuga ngo ‘Umwana w’umufundi arabwirirwa ntaburara. Hari mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihirijwe ku rwego rw’aka karere mu Murenge wa Nyarugenge.
Ati” Turasabwa ko byibura abantu 60% bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro. Abagore n’abakobwa mugomba gutera iyi ntambwe tugakomeza gutera imbere.”
Akomeza avuga ko uwagannye iyi nzira bituma agera ku isoko ry’umurimo akabasha kwibeshaho, agateza imbere ibikorerwa mu Rwanda kandi igihe cyose akaba yabona amafaranga avanye mu kwiga ibyo abantu bakenera umunsi ku wundi.
Abayobozi batandukanye
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abagore bo muri aka karere  barahagurutse ngo bakorere igihugu kandi ngo ntibazasubira inyuma.
Bamwe mu bagannye iyi nzira muri uyu murenge ku buryo bakora amasakoshi abinjiriza menshi, hari ndetse n’abakora ibiribwa birimo imigati n’amandazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel avuga ko bazakomeza gushishikariza abagore n’abakobwa gutera iyi ntambwe yo kwitabira aya masomo bagakomeza kwiteza imbere.
Uyu muyobozi avuga ko abakobwa n’abagore bayitabiriye ku buryo ngo ari bo benshi bagereranyijwe n’abahungu bitabiriye aya masomo. Yerekana ko abagore ari 251 mu gihe abahungu ari 73, bigaragaza ko bakubye gatatu abahungu.
Abagore batuye uyu murenge bahigiye imbere y’abayobozi barimo uw’akarere n’abadepite bari bahari, imihigo biyemeje kwesa mu mwaka utaha. Irimo gukangurira bagenzi babo kugana aya mashuri, kuremera bagenzi babo batishoboye no kubakangurira kujyana na gahunda z’iterambere nko gutekesha gazi, kwishyura mituweli no kwishyurira bamwe mu batishoboye, kwibumbira muri koperative n’ibindi.
Umurenge wa Gitega utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 23. Abagore bangana na 54 by’aba baturage. Abagore bayoboye ingo 825. Muri rusange usanga abagore batuye uyu murenge basumba abagabo mu kwitabira amashuri.
Uyu munsi wabanjirijwe n’ibikorwa by’ubukangurambaga byakozwe muri uyu murenge birimo isuku, kugira ubwiherero, guteka indyo yuzuye n’ibindi.
 Abagore mu Rwanda bavuga ko bateye imbere biciye mu kurindwa ihohoterwa bakorerwaga ririmo ihezwa, ubu bakaba bagenerwa byibura imyanya ingana na 30% mu nzego zifata ibyemezo.
Umunsi mpuzamahanga w’abagore washyizweho na Loni mu 1972. Mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 1975.