Abarwayi b’umutima 16 badafite amikoro bawubazwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’abagiraneza

Abarwayi b’umutima batari bafite ubushobozi bwo kubajyana kubagirwa hanze y’u Rwanda bamaze iminsi bavurwa indwara y’umutima biciye mu kubagwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal bya Kigali.

Iki gikorwa cyagezweho ku bufatanye na leta y’u Rwanda, itsinda ry’abaganga bavura indwara z’umutima(Team Heart) bibumbiye mu muryango mpuzamahanga w’inzobere 67 zidaharanira inyungu.

Umuyobozi w’ibitaro byitiriwe umwami Faisal, Dr Joacquin Bielsa avuga ko bashaka gukomeza urwego rwo kuvuramo umutima, ku buryo ndetse hazahoraho amatsinda atandukanye azajya ajya muri ibi bitaro buri mwaka mu kwita ku bafite ubu burwayi.

Umuyobozi w’indwara z’umutima mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC),  Dr Ntaganda Evariste avuga ko ari igikorwa gikomeye bahuriyeho cyo gufasha Abanyarwanda batishoboye.

Ati “Abarwayi usanga bajya kwivuriza hanze ku mafaranga menshi, ariko babonye ubu bufasha bubunganira.”
Avuga ko byibura buri murwayi byamusabaga amafaranga atari munsi ya miliyoni ebyiri kugirango abashe kwivuza.

Aya mafaranga kandi ngo yiyongeraho asabwa abaherekeza abarwayi batanga mu gutega indege, gucumbika n’izindi serivisi zitandukanye bakenera aho bagiye muri ibyo bihugu.

Dr Ntaganda avuga ko mu Rwanda hari abarwayi benshi b’umutima, ariko ngo abangaga babitaho bakaba ari bake. Akomeza avuga ko leta yatangiye gahunda yo kubongera, cyane mu rwego rw’ababaga umutima.

Abarwayi babazwe umutima bavuga ko bari bamaze igihe kinini bategereje iyi gahunda yo kubagwa, ariko ngo ntibabashe kugerwaho. Bamwe muri bo bavuga ko bamaze imyaka irenga 3 bategereje kubagwa, ariko ntibikunde kubera ubwinshi bw’abashaka izi serivisi.

Kobusinge Annet umwe mu bavuwe ukomoka mu karere ka Kicukiro ati ” Namenye ko ndwaye umutima guhera mu mwaka w’2012. Narawurwaye ku buryo kwiga byananiye, bagerageza kungurira imiti ndoroherwa.”

Nyuma yo kubagwa muri iki cyumweru, ubu ngo amerewe neza, akaba ashimira abamufashije akabasha kubagwa.

Indwara y’umutima ifata ibyiciro byose by’abantu. Ababyeyi bagirwa inama yo kuvuza abana babo mu gihe barwaye gapfura kuko ngo ari imwe mu zitera indwara y’umutima. Mu bindi harimo ibiryo bikize ku binure, inzoga n’itabi n’ibindi.

Iki gikorwa cyatangiye tariki ya 26 Gashyantare uyu mwaka kikaba kirangira ku ya 6 Werurwe. Abenshi mu bavuwe ni abo mu kicyiro cya mbere cy’ubudehe bivuriza kuri mituweli, batari bafite ubushobozi bwo kwivuza iyi ndwara.