Kangwagye asanga ONG zarateye intambwe yo kutamenyerwa ku modoka zigendamo

Leta y’u Rwanda irashima uruhare rw’imiryango itari iya leta(NGOs/ONG), mu guteza imbere igihugu. Inashimirwa kandi ko abaturage batakiyimenyera gusa mu modoka yirirwa igendamo, ahubwo ko yateye intambwe yo kubagaragariza ibyo ibakorera mu ruhame.

Iyi miryango yihurije hamwe mu gikorwa cyo kumurika ibikorwa byayo n’akamaro bifitiye Abanyarwanda, mu imurikabikorwa riri kubera i Kigali.

Ni igikorwa cyahurije hamwe imiryango itari iya leta isaga 150, cyatangiye guhera ku wa Kane tariki ya 1 Werurwe 2018 biteganyijwe ko kizamara iminsi ibiri.

Abayobozi batandukanye n’abahagarariye imiryango yitabiriye imurikabikorwa

Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi mu rwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere(RGB), Kangwagye Justus ashima iki gikorwa kuko ngo gihuje na gahunda ya leta y’u Rwanda yo kwereka abaturage ibyo ibakorera no kubegera.

Kangwagye Justus

Avuga ko hari igihe imiryango itari iya leta ngo hari igihe iza gukorera mu gihugu, abaturage bakabona imodoka zayo n ‘abazirimo batazi iyo ziva n’aho zigana ndetse n’ibyo zikora, ariko ko byahindutse.

Hari ndetse ngo n’imiryango yiyandikisha, ikavuga ko ikorera abaturage, igateganya ibyo izabagezaho bayibikesha, uyu ngo ukaba ari umwanya mwiza wo kubibatangariza.

Akomeza avuga ko iki gikorwa ari umwanya mwiza wo gukomeza kunoza ubufatanye bw’iyi miryango na leta kuko ngo hari n ‘inzego za leta zitegura gufatanya n’iyi miryango muri gahunda zifitiye abaturage akamaro.

Ati ” Ni umwanya mwiza ngo buri wese amenye umufatanyabikorwa we, ndetse ni n’icyerekezo igihugu cyihaye cyo kumurika ibyo gikora, gukora neza no gukorera mu mucyo.”

Iki gikorwa kandi ngo kirerekana imbaraga z’abikorera n’iyi miryango.

Ati “Uyu munsi utweretse imbaraga z’abikorera n’imiryango itari iya leta, ibyiza bageza ku baturage b’ u Rwanda.”

Guhuza iyi miryango ngo ni imbaraga z’ubufatanye kandi ngo ni igitego iyi miryango itsinze.

Uyu muyobozi ashimira iyo miryango uruhare yagize mu kubaka igihugu no gufatanya mu nzira y’ubutabazi, kandi ngo imbaraga zayo zariyongereye ku buryo ari umusanzu ukomeye mu gufatanya n’imbaraga z’Abanyarwanda mu gukomeza kugiteza imbere.

Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itari uya leta ikorera mu Rwanda , Uwamariya Josephine yemeza ko kumurika ibikorwa nk’ibyo bifasha mu iterambere ry’igihugu, bigafasha n’abaturage gutera imbere, kuko ngo abaturage bibonera ibibakorerwa bakabitangaho ibitekerezo.

Uwamariya Josephine

Yemeza ko ibyo bamurika ari ibikorwa bigira uruhare mu kuzamura iterambere ry’iki gihugu no kuzamuta imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Ni amahirwe yo guhura, guhuza imbaraga, gukomeza kumenyana no kwereka abaturage ibyo tubakorera.”

Akomeza avuga ko ari igikorwa cyaje kuziba icyuho cyariho; bityo bakagaragariza Abanyarwanda ko imiryango itari iya leta hari byinshi ikora igamije guteza imbere u Rwanda.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abahuza kuba leta n’iyi miryango bihuza imbaraga, bituma leta iyicecekesha ngo ari imyumvire itari myiza usanga bamwe bifitemo, kuko ngo igira uruhare mu kwereka leta ibitagenda bigakosorwa n’ibikorwa neza bigakomeza.

Umuyobozi wa APEX Media and Promotions, umuryango uhuje abakora ibikorwa by’itumanaho, itangazamakuru n’imenyekanishabikorwa , wanateguye iri murikabikorwa, Kabagambe Ignatius avuga ko bahuje iyi miryango bagamije ko yahura ubwayo igasangira ubunararibonye, igahuza imbaraga ndetse ikanamurikira Abanyarwanda ibyo ibakorera kandi ko abona byatanze umusaruro kuko ngo hitabiriye imiryanho myinshi ki buryo batari biteze.

Ati “Ni ifatanyabikorwa rishimishije hagati ya leta n’imiryango itari iyayo. Murabona bari kumurika ibikorwa na serivisi byabo, biratuma abantu barushaho kubamenya, na bo bakarushaho kumoza imikoranire hagagi yabo.”

Ignatius Kabagambe

Asoza avuga ko batanze inkunga yabo yo guhuza isi nzego kandi ko abona byatanze umusaruro.

Iby’uyu musaruro bishimangirwa n’Umukozi mu muryango SOS Rwanda, Iyadede Rose uvuga ko iri murika ryababereye umwanya nwiza wo kugeza ku Banyarwanda ibikorwa byabo birimo ubufasha bagenera urubyiruko rusaga 830 ngo rwiteze imbere, gufasha amatsinda y’abantu kugana ibigo by’imari ngo bitabire ibikorwa byo kwiteza imbere n ‘ibindi.

Kabagambe na Kangwagye

Uretse kugaragaza ibi bikorwa kandi ngo ni n’umwanya mwiza wo kumenyana n’abandi bagize indi miryango no kungurana ibitekerezo bibafasha kunoza inshingano zabo kurushaho.

Sosiyete sivile mu Rwanda igizwe n’imiryango isaga 1300, iyashoboye kumurika ibikorwa byayo si yose, ariko ngo uko iki gikorwa kizakomeza kuba iyasigaye nayo ngo ntizasigara.