Gereza ya Nyarugenge [1930] iramutse isenywe, Abanyarwanda ntibaba bisenyeye amateka atagaruka?

Amakuru atandukanye agaragaza ko ahubatse gereza ya Nyarugenge [1930] hazubakwa inzu zo guturamo. Iyi nyubako ariko ni umutungo ukomeye wakungura igihugu mu buryo bwinshi, mu gihe itasenywa igafatwa nk’ingoro y’amateka mu Rwanda, kubera amateka yayo.

Iyi gereza yubatswe n’abakoloni mu 1930, niyo gereza ya mbere yubatswe mu Rwanda mu mwaka w’1930, aho usanga abenshi bayitirira iryo zina, cyangwa se abandi bakayita Gereza ya Nyarugenge mu gihe hari abayita, Prison Centrale de Kigali (PCK).

Igaragara nka bimwe mu bikorwa bitagombaga guherwaho mu gukorera u Rwanda, kuko icyo gihe mu bindi bihugu hubakwaga amashuri [kaminuza] zigamije kongerera ubumenyi abakoronizwaga.

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe aherutse kugaya igikorwa cyo kumva ko u Rwanda rwari rukwiye kubakirwa gereza mu gihe ibindi bihugu byubakirwaga ibikorwa bizabiteza imbere. Hari  mu kiganiro abayobozi batandukanye bagiranye n’abasirikare bakuru 47 bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika baganirizwaga ku bijyanye n’umutekano wa Afurika n’ibigaragara nk’inzitizi ngo igere aheza abayituye bifuza, cyabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Ati “ Icyo abakoloni bashyizeho bwa mbere mu Rwanda mu 1930, ni gereza yiswe 1930[Gereza ya Nyarugenge], basanze aribyo dukeneye twari kungukiramo? Hamwe abakoloni bagiye bubaka za kaminuza nk’i Kinshasa, muri Nigeria, Afurika y’Epfo , no muri Afurika y’i Burasirazuba zari zihari[…] Nyuma y’imyaka 30 nibwo mu Rwanda hubatswe kaminuza, icyo gihe Abanyarwanda bari bategetswe kuba abo abakoloni bashaka  bitaba ibyo bakabafunga. Ibyo byateye Abanyarwanda ubukene , ubujiji, nyuma byageze no kuri Jenoside.”

Imbere muri gereza

Uwahera kuri iri jambo yabona ko iyi nyubako ifite amateka akomeye atagomba kwibagirana mu maso y’u Rwanda n’abarukomokamo. Abakoloni bakoze ibikorwa byiza mu bihugu bakoronije, ariko hari n’aho bagiye babivanga n’ibibi.

U Rwanda rwakwigira kuri Israel

Kenshi Abanyarwanda basabwa kwishyura amafaranga hafi miliyoni 3 ngo bajye gusura Israel.  Si umwihariko w’Abanyarwanda gusa, kuko usanga n’abakomoka mu bindi bihugu barimo abakirisitu na ba mukerarugendo bakunze kujya gusura kenshi iki gihugu.

Nta kindi bahasura uretse inyubako n’ibindi bikorwa biri muri bimwe mu bigize amateka yaranze iki gihugu, igitabo gitagatifu bibiliya kikabafasha kwamamara.

Abagera mu mujyi wa Yeruzalemu hari inyubako y’Umurwa wa Dawidi aha hari isoko rinini usanga abasura iki batataha batarigezamo. Aha hahoze ingoro ya Salomoni, ahari urusengero yubakiye Uhoraho, hasigaye urukuta rw’amaganya [urukuta rwasigaye ku ngoro y’amabengeza umwami Solomoni yubakiye Uhoraho].  Izi nyubako zinjiriza akayabo k’amadolari iki gihugu.

Urukuta rw’amaganya

Iyi nyandiko ntabwo igamije kwerekana uburyo Israel isurwa n’abayifasha kwinjiza akayabo, ahubwo irakomoza ku byo u Rwanda rwakwigira kuri iki gihugu ku bijyanye no kubyaza umusaruro inyubako ya gereza ya Nyarugenge.

Hari benshi batarayigeramo, batanazi uko abantu bayifungirwamo, uburyo baryama, bidagadura, basenga n’ibindi. Iramutse ibungabuzwe yafasha kumara amatsiko abayafite, uyu munsi ndetse no mu myaka izaza, uko izahora isimburana. Aha ni ku ruhande rw’Abanyarwanda.

Urukuta rw’amaganya

Abanyamahanga nabo bakwiye gukumbuzwa aya mateka, Abanyarwanda bakabafasha kuyasura, bakabashyashyanira ngo babashe kuyasobanukirwa, yaba ku bijyanye n’iyi gereza n’uburyo yahariwe amateka n’ibindi. Byose byafasha mu kwinjiza ubukungu bufasha igihugu gutera imbere.

Isoko muri gereza 1930 ryakurura imbaga

Umujyi wa Kigali ugenda utera imbere umunsi ku wundi, n’abantu benshi bashishikazwa no kuwuturamo.  Ni muri urwo rwego uwafata imbuga iri imbere muri iyi gereza akahakora isoko ricururizwamo ibikenerwa cyane kurusha ibindi ku banyarwanda no ku banyamahanga, byakurura abaguzi, bigatuma n’inyubako zindi zagirwa ahantu h’amateka ho gusurwa zinjiriza igihugu akayabo.

Gereza ya Nyarugenge

Amakuru aheruka akomoza ku kubaka inyubako zo guturamo ahari iyi gereza, ku buryo hari sosiyete imwe mu Rwanda yifuza ikibanza cy’ahari iyi gereza.

Mbere byavugwaga ko aho iherereye hazabungabungwa ntihasenywe mu nyubako umujyi wa Kigali ufata nk’izamateka. Izo zirimo inyubako ya kiliziya y’umuryango Mutagatifu(Sainte Famille) ndetse n’agace k’ubucuruzi ka Matheus(Quartier Matheus), ariko icyifuzo cy’abo bashoramari kijyanishijwe n’amakuru acicikana, agaragaza ko iyi nyubako yaba izasenywa , dore ko ngo ubuso bwayo busaga hegitari 5 buzubakwaho izo nzu zo guturamo.

Iyi nyubako kandi ituranye n’indi ikunze gusurwa n’abanyamahanga yitiriwe Richard Kandt, Rezida wa mbere w’u Rwanda, ku buryo abahasura baterwa amatsiko no gukurikizaho gusura imwe mu nyubako za kera, yubatse ku buryo budasanzwe[inkuta nini zikomeye, zubakwaga hatifashishijwe sima, nka pyramides zo mu misiri], ikaba n’igikorwa kiri mu bya mbere, abakoloni bageneye u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Eng.Fred Mugisha aherutse kuvuga ko sosiyete y’ubucuruzi CHIC Complex y’abashoramari basabye kuhubaka amacumbi yo kubamo ku butaka bungana na hegitari 5.5, akomeza avuga ko ibi bikorwa bizahajya hashingiwe ku gishushanyo mbonera cy’ umujyi wa Kigali.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri CHIC Complex , Mazimpaka Olivier avuga ko ku  ikubitiro bazubaka amacumbi ari mu buryo buciriritse ku buryo buri wese azibonamo hakurikijwe ubushobozi bwe, hakaba hazubakwa inzu 126 zigizwe n’icyumba cyimwe, inzu 294 zigizwe n’ibyumba 2, inzu 144 zigizwe n’ibyumba bitatu.

Biteganyijwe ko muri Gicurasi uyu mwaka, abagororerwa muri iyi gereza bazaba baravanywemo bose, dore ko abenshi bamaze kujyanwa muri gereza ya Mageragere iri mu nzira zo kuzura.