Rusizi na Nyamasheke: Ihohotera ryihishe mu miryango rituma abana bata ishuri

Abari n’abategarugori bo mu Murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bataka gukorerwa ihohotera rishingiye ku gitsina,abangavu basaga 400 batewe inda zitifujwe, iki kigaragara nk’ intandaro yo gutuma bamwe mu bo babyara bata ishuri, kuko baba babuze ubaha uburere n’ubafasha kubereka ibyiza byo kudata ishuri.

Iki kibazo cy’abana bata ishuri usanga kigaragara mu gihugu hose, aho ubuyobozi bukuru bushishikariza ababyeyi n’abayobozi b’inzego z’ibanze gufatanya ku kukirandura.

Mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kanjongo n’aka Rusizi  mu Mirenge ya Bugarama na Nkombo hagaragara iki kibazo nkuko byagaragarijwe itsinda ry’abanyamakuru bafashijwe n’inama nkuru y’abanyamakuru (MHC) kugera muri iyi mirenge bakora inkuru zitandukanye ku bijyanye no kureba uko ihame ry’uburinganire ryimakajwe.

Mu kigo cy’amashuri yisumbuye kiri mu murenge wa Nkombo, abana bagera hafi kuri 50, barimo abiga nabi n’abataye ishuri. Mu murenge wa Bugarama abagera kuri 168 bataye ishuri  nkuko byagaragajwe n’ibarura ryakozwe n’ubuyobozi bw’umurenge muri uno mwaka. Gusa ngo abagera kuri 44 barisubijwemo.Hari ndetse bamwe muri bo baritaye bajya gushaka abagabo muri Congo Kinshasa no mu Burundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Ntivuguruzwa Gervais avuga ko iki kibazo giterwa n’ibindi bitandukanye by’ubushoreke n’ubuharike bigaragara muri uyu murenge bihabwa urwaho n’imico yari ihari kuva kera, imyumvire y’abaturage bakomoka mu idini ryiganje muri ako karere ndetse n’inkurikizi y’imico y’urujya n’uruza rw’abantu bahagera baturutse mu bihugu bituranye n’uyu murenge by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Kimwe mu bibitera ni amakimbirane yo mu miryango, aho usanga abana nta burere bafite, ntawe ubitaho, ntawe ubakurikirana, nta n’ubohorohereza gutuma bitabira ishuri, kumuha ibyangombwa n’ibindi.”

Indi mpamvu agaragaza ni ibibazo by’ubuharike n’ubushoreke bikigaragara muri uyu murenge, ati “Ibi nabyo bituma abana bagira imibereho mibi kuko aba nta mubyeyi ubitaho., bariho mu buzima bubi baba bafite, guhora babona ababyeyi babo bahora mu makimbirane, bashonje bituma bana bata ishuri.”

Uretse ubuyobozi bw’umurenge, ababyeyi nabo bahakomoka bemeza ko ibibazo by’amakimbirane mu muryango, ari yo soko ituma abana bata mu ishuri.

Bongeraho ko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje gukorerwa abangavu muri uwo murenge, naryo ari isoko y’abana bata ishuri n’abo ku muhanda.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bwabaruye abangavu babyaye 111, mu gihe CLADHO, impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ihuje imiryango 12, ivuga ko muri igenzura yakoze yasanze abana batewe  inda muri uyu murenge basaga 380.

Umuhire Hadidja utuye mu kagari ka Nyange muri uyu murenge, abikomozaho agira ati “ Urumva bariya bakobwa batewe inda nibatabona ubushobozi bwo kurihirira amashuri bariya bana, nabo bazabareka bajye mu muhanda, kandi n’abo bataye ishuri harimo abavutse kuriya, kubera ko abagabo b’inaha biharaje gutera inda abana bato b’abakobwa.

Umwaniwabo Nuriati[izina ryahinduwe] yatewe inda afite imyaka y’amavuko 16. Yanze kumena ibanga ry’uwamuteye inda ngo atazanga kumwitaho we n’umwana we mu gihe bamufunze. Kugeza ubu ngo ajya amuha mituweli ye n’iy’umwana, ariko ngo abona nta bushobozi afite bwo kumwishyurira ishuri mu gihe yagombye gutangira ishuri ry’incuke mu mwaka utaha, ku buryo ngo nawe yakwibona mu batagana ishuri, cyangwa mu barivamo igihe yaba yabuze amikoro.

Ubuyobozi bwavuze ko mu murenge hashyizweho amasibo y’intore aganirirwamo ikibazo cy’abana bata ishuri nuko barushaho kwitabwaho.

Hari kandi n’itorero ryo ku mudugudu rihuza abaturage ku wa gatatu no ku wa gatanu wa buri Cyumweru, ndetse no gukorana n’abafatanyabikorwa b’aka karere barimo amatorero n’amadini ndetse n’indi miryango ihakorera itegamiye kuri leta na sosiyete sivile mu guhangana n’iki kibazo.

Ikibazo cy’abana bata ishuri kigaragara no mu murenge wa Kanjogo. Umukuru w’umudugudu wa Gataba mu kagari ka Kibogora, Ntakirutimana Epimaque avuga muri ako gace bahabonye abana bataye ishuri ariko bafashe ingamba zigamije guhangana nacyo.

Ati “ Buri wese uzanye umukozi aza kumwandikisha ngo harebwe niba atarataye ishuri. Hari abana badomokaga imiryango yabo bakaza gukora mu ngo ariko kugeza ubu muri uyu mudugudu nta n’umwe uhari waritaye. Mu minsi ishize nahamagaye Umuyobozi w’ikigo cya Banda mubwira ko hari umwana wo ku kigo cye uri inaha, baraje baramujyana, no mu kagari ka Kibare mu minsi ishize hari babiri bataye ishuri, twahamagaye ababyeyi babo baraza barabajyana.

Ntakirutimana Deus