Gusebanya byakuwe mu mushinga w’amategeko mpanabyaha bizahanwa muri mbonezamubano

“Gusebanya, ntawe uhakana ko ari ikintu gikomeye. Ariko hari ibintu twagiye tureka kubera impamvu za politiki, ariko tukabikuramo inyungu zitandukanye. Hari ibihano bimwe byavuye mu mategeko tukavanamo inyungu.  Ni iki ni umurongo wa politiki kandi ni ukubahiriza uburenganzira bwa muntu ntibivuze ko bitazahanwa kuko bizajya mu mategeko mbonezamubano n’amategeko agenga itangazamakuru, bizahanwa mu bundi buryo, ariko igihe bigaragaza ko bishobora kubyara inyungu z’igihugu kandi tutirengagije ko guhanwa nabyo byakorwa.”

 

 

Ibi byatangajwe na Perezida wa Komisiyo ya politiki n’uburinganire bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Depite Kayiranga Alfred Rwasa.  Hari mu gihe abadepite bemezaga umushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, ku wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2017.

Kuvanaho iki gihano mu mpanabyaha ni ingingo yakiriwe neza n’abanyamakuru batandukanye bahuye kenshi barebera hamwe uko iyi ngingo itashyirwa mu itegeko.

Ni nyuma yuko mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange yagenaga ko umunyamakuru w’Umunyarwanda uzahamwa n’icyaha cyo gutuka umukuru w’igihugu [gusebanya] azahanwa mu buryo bwagaragaraga nk’ubudasanzwe, ndetse Inteko ishinga amategeko mu Rwanda yari yaramaze kwemeza ishingiro ryawo.

Abanyamakuru batanga ibitekerezo

Iyi ngingo yagaragazaga ko hongerewe ibihano ku bijyanye n’icyaha cyo gusebanya ariko hakazamo icyaha gishya kitari kimenyerewe cyitwa gutuka cyangwa kwandagaza perezida, cyatumwe n’ibi bihano byongerwa.  Yagenaga ko uwahamwe n’ibi byaha ashobora guhabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi  ndetse no gucibwa ihazabu iri hagati ya miliyoni 5 na 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Itegeko rikurikizwa kugeza ubu rigena ko igihano ku cyaha cyo gusebanya no kwandagaza ari igifungo cyo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe.

Ingingo ya 173 y’igitabo cy’amategeko ahana isobanura ko gukangisha gusebanya ari igikorwa cyo kubona umukono ku nyandiko, ukwemera cyangwa uguhakana inshingano, ugutangaza ibanga, uguhabwa ibivunja amafaranga cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose hakoreshejwe gukangisha, gutangaza cyangwa kugereka ku muntu ibintu bishobora kumutesha agaciro cyangwa icyubahiro.

Ingingo ya 288 y’igitabo cy’amategeko ahana iteganya ko uwahamwe n’icyaha cyo gusebanya ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo gusebanya bitakorewe mu ruhame, bihanishwa igifungo kuva ku minsi irindwi kugeza ku mezi abiri n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Abanyamakuru batanga ibitekerezo

Gusa abakurikiranira hafi bavuga ko gufata icyaha cyo guharabika ukabishyira mu mpanabyaha ari ukubangamira akazi k’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rwashyizweho mu mwaka w’2013 rufite inshingano zo guharanira itangazamakuru ry’umwuga, kurigenzura no kuriteza imbere.

Hamwe n’urwo rwego. Aho kugirango umunyamakuru afungwe, uhamwe n’amakosa y’umwuga asabwa gukora inkuru ivuguruza iyarimo amakosa, akandika asaba imbabazi, harimo kandi kuba yahagarikwa ndetse akacibwa n’amande.

Iki cyaha cyamaze kuvanwa muri mpanabyaha 

Mu ngingo zigize umushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ziri gutorerwa, iki cyaha cyamaze kuvanwamo. Imirimo igeze aho Inteko rusange iri kugenda itora ingingo imwe ku yindi, bivuze ko ijyanye n’iki cyaha itatorerwa kuko yamaze kuvanwamo.

Mu minsi yashize abanyamakuru bakunze guhura baganira kuri iyi ngingo n’uburyo yakurwa muri mpanabyaha, kuko bafite urwego rusanzwe rukora, rufite n’inshingano zo guhangana n’ibyaha birimo gusebanya, arirwo RMC, urwego rw’Abanyamakuru bigenzura.

Abanyamakuru basabaga ko niba inzego za leta zishinzwe amategeko zibona ibihano uru rwego ruha abanyamakuru ari bito ko rwabyongera, umunyamakuru cyahamaga yaba yahagarikwaga by’agateganyo amezi 6 igihano kikaba nk’umwaka.

Aha akarikumutima Regine, avuga ko hari byinshi abanyamakuru bakora, uwashaka kubifata nko gusebanya ako kanya bikaba byagaragara ko ari byo, ariko ngo ukuri kugaragara nyuma, akavuga ko uwafunzwe yaba amaze igihe muri gereza azira ubusa. Atanga urugero nk’aho bagiye bagaragaza abayobozi bakekwaho kunyereza ibya rubanda bagiye bavugwa, nyuma baje gutabwa muri yombi; bigaraga ko amakuru batangaje yari afite ishingiro[ariko rigaragara nyuma].

Ingabire Egidie Bibio uhagarariye ihuriro ry’Abagore bakora umwuga w’itangazamakuru(ARFEM),  asaba ko RMC yakongererwa ubushobozi niba hari aho itabashaka kugera ku bijyanye no guharanira ubunyamwuga. Avuga kandi ko abanyamakuru badashyigikiye isebanya, ahubwo bahora bashaka igifasha sosiyete gutera imbere.

Munyaneza Theogene nyir’ikinyamakuru Intyoza yavuze ko iki cyaha cyabangamira akazi kabo ka buri munsi ko gukora inkuru zicukumbuye, kuko Umuyobozi runaka ahatse yajya avuga ko ibyakozwe ari ugusebanya, asaba ko leta yaha imbaraga RMC ikanafasha mu gushyiraho itegeko rigenga uru rwego.

Umuyobozi wa RMC, Barore Cleophas yavuze ko uru rwego rwagiye rwakira ibibazo byo gusebanya, bamwe mu banyamakuru bikabahama, abaturage bagasaba ko ibihano bahabwa byongerwa. Avuga ko bazakomeza kuvugurura ibijyanye n’ibi bihano, ariko ngo n’ubundi hari ibihano ikinyamakuru gihabwa bituma hari uko gishobora gufatwa. Muri byo harimo kuvuguruza inkuru ya mbere, gusaba imbabazi n’ibindi.

Akomeza avuga ko uru rwego ruzahangana n’akajagari kavugwa muri uyu mwuga. Ati “ Tugomba gukubura mu nzu zacu, gukeburana hagati yacu aho uri hose ukamenya ko utwaye ibendera ry’ikinyamakuru waturutsemo.”

Umuyobozi w’ihuriro Nyarwanda ry’Abanyamakuru(ARJ), Muganwa Gonzague yatanze icyizere ko abona Perezida wa Repubulika adashobora gusinya iri tegeko mu gihe ryaba rikirimo ko gusebanya bihanwa nka mpanabyaha. Akomoza ko u Rwanda rwemeje ibijyanye n’ubwisanzure mu buryo ibihugu bigenzurana mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu(UPR).

RMC imaze gukemura ibibazo bijyanye n’itangazamakuru bigera 240  muri ibyo harimo n’ibijyanye n’isebanya. Muri izo manza hari izagombaga kuba zarakemuwe n’inkiko nyamara ngo zakemuwe neza.

Ifoto iri hejuru: Barore Cleophas uyobora RMC (hagati) Muganwa Gonzague uyobora ARJ ( iburyo) na Mugisha Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC (ibumoso) bakira ibitekerezo by’abanyamakuru kuri iyi ngingo yo gusebanya.

Ntakirutimana Deus