Hashyizweho uburyo buri wese yamenya icyiciro cy’ubudehe abarizwamo hifashishijwe telefoni
Leta y’u Rwanda yatangije uburyo bwo kureba icyiciro cy’ubudehe, umuntu aherereyemo hifashishijwe telefoni ngendanwa.
Iyi gahunda yatangijwe ku bufatanye bw’ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) , Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu(NIDA), Rwanda Online, n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi(RSSB).
Ni mu rwego rwo kunoza serivisi zihabwa abaturage cyane cyane ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza(Mituweli), n’izindi gahunda zikoresha ibyiciro by’ubudehe nkuko byagiye bisabwa.
Buri wese yakwireba icyiciro cy’ubudehe aherereyemo akurikije inzira zisabwa zitangirana na *909#, bisaba kuba azi nimero z’indangamuntu ye.
Ibi bizatuma umuturage ajya kwishyura mituweli azi neza ibyo agiye kwishyura, abonye bidahura, akajya ku kagari bakamufasha. Iyi gahunda izagabanya abakenera imigereka ijyanwa ku mashami ya mituweli ku bigo nderabuzima.
Uretse kumenya icyiciro umuntu aherereyemo, anamenya n’abagize umuryango we bari muri icyo cyiciro.
Abantu batandukanye bakoresheje ubu buryo babwishimiye, kuko mbere bajyaga bareberwa muri mudasobwa, batazi icyiciro babarizwamo, bamwe bakaba banagihindurirwa batabizi.
Leta y’u Rwanda yagiye itangiza gahunda zitandukanye zigamije kwihutisha serivisi zihabwa abagana igihugu. Izi zirimo gusaba ibyangombwa hifashishijwe ikoranabuhanga, gusora n’ibindi.
Ntakirutimana Deus