George Weah watorewe kuyobora Liberia ni muntu ki ? amateka ye muri politiki no muri ruhago
George Tawlon Manneh Oppong Ousman Weah[George Weah] yatorewe kuyobora Liberia, ni umugabo wigaragaje muri ruhago ku Isi, ushimwa Arsene Wenger ko yamugize icyo ari cyo uyu munsi, wijeje amahoro arambye abaturage.
Weah yavutse tariki ya 1 Ukwakira 1966 i Monrovia, yatorewe kuyobora Liberia tariki ya 26 Ukuboza 2017,, ni we Munyafurika rukumbi umaze gukora amateka atarakorwa n’abandi mu mupira w’amaguru, ni umugabo ufite umugore n’abana 3 barimo n’umwe wamukurikije mu gukina.
Rutahizamu kimenyabose ku Isi ya Rurema,Weah yatwaye umupira wa zahabu mu 1995, akina mu ikipe ya MilAN AC mu Butaliyani, bityo aba umunyafurika wahize abandi mu mupira w’amaguru ndetse anatorerwa kuba umukinnyi w’Umunyafurika uhiga abandi w’ikinyejana.
Avuka mu bwoko bw’Aba-krou, muri iki gihugu gituwe na benshi bakomoka ku birabura bahoze ari abacakara muri Amerika, bashinze iki gihugu[Liberia] mu kinyejana cya 19, ni ukuvuga mu myaka 1800.
Akomoka mu muryango ukennye,yarezwe na nyirakuru mu nkengero z’umujyi wa Monrovia.
Weah Rutahizamu utavugwa wacenze ikipe yose
Uyu mugabo yatangiriye umupira w’amaguru mu gihugu cye, mu ikipe yitwa Young Survivors, akomereza muri Bongrange Company, no muri Mighty Barolle ndetse no muri Invincible Eleven. Izi za nyuma ni ikipe zikomeye muri Liberia. Yaje kujya no mu ikipe ikomeye muri Cameroun ya Tonnerre Yaoundé. Mu buzima bwe ubwo yakinaga muri Milan AC yigeze gucenga ikipe yose ya Verona atsinda igitego.
Umusore Weah mu nzira zerekeza i Burayi ahura na Arsene Wenger
Mu mwaka umwe nyuma yo gukina muri Tonnerre Yaoundé, abifashijwemo na na Claude Le Roy, wari umutoza wa Cameroun, wamuhuje n’ikipe ya AS Monaco3 yo mu Bufaransa, icyo gihe yari afite imyaka 22 y’amavuko.

Ntibyamugoye ngo atangirire mu byiciro byo hasi nkuko abanshi mu banyafurika bajya i Burayi bigenda. We yaje gutangirira mu cyiciro cya mbere tariki ya 17 Kanama 1988. Yatangiriye mu ikipe ya AS Monaco yari yaranatwaye igikombe cya shampiyona y’icyo gihugu mu cyiciro cya mbere.
Icyo gihe yatozwaga na Arsene Wenger watozaga iyi kipe, ubu atora Arsenal Fc yo mu Bwongereza mu cyiciro cya mbere.
Hamwe na Weah , AS Monaco yongeye gutwara igikombe cy’u Bufaransa mu 1991 itsinze Olympique Marseille. Yakomeje gufasha iyi kipe ndetse mu 1992 baje kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cyahuzaga amakipe (clubs) i Burayi batsindwa na Werder Brême yo mu Budage.
Kubera gutsindwa uwo mukino yaje kwerekeza muri Paris Saint Germain(PSG) mu mpeshyi y’1992. Aha yabaye umukinnyi warushije abandi muri iyi kipe gutsinda ibitego byinshi mu mwaka w’imikino1992-1993.
Yaje gutwarana nayo igikombe cya shampiyona mu mwaka 1993-1994. Atozwa na Luis Fernandez, yaje guhirwa muri uyu mwaka, bagiye mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi(Ligue des Champions). Baje gutsinda amakipe arimo Bayern Munich, Spartak Moscou bagorwa na FC Barcelone, muri ¼ Weah yatsinze igitego cyo kuyishyura imeze nk’iyabatsinze kuri sitade yabo muri Espagne (Camp Nou) yaje no kubavanamo mu mukino wo kwishyura.
Muri PSG yatsinze ibitego 55 mu mikino 137. Nyuma yaje guhabwa ubwenegihugu bw ‘u Bufaransa bwiyongera ku bwa Liberia yari afite., nyamara ntibyamubijije kuba icyamamare mu ikipe ya Liberia.
Weah mu Butaliyani mu nzira zimuganisha kuba icyamamare
Mu 1995, Mister George yasinye amasezerano mu ikipe ya AC Milan mu Butaliyani. Mu mezi make nyuma yo kuhagera yahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku Isi, Ballon d’or, kubera ubuhanga yagaragaje muri PSG mu gikombe cy’u Burayi.

Aha yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere utari umunyaburayi utwaye iki gihembo. Kugeza uyu munsi ni we munyafurika rukumbi watwaye iki gihembo. Mu Butaliyani yatwaye ibikombe bibiri bya shampiyona mu myaka 1996 n’1999 muri Milan AC.

Weah mu Bwongereza mu nzira zigana kumanika inkweto
Nyuma yaje kujya mu makipe nka Chelsea, aza gutwara shampiyona mu 2000, ariko ntiyigaragaza nkuko yigaragaje mu bindi bihugu. Yafashe icyemezo cyo kwitangira ikipe ya Liberia, ndetse anayishoramo amafaranga ye mu rwego rwo kuyifasha.

Icyo gihe yaje kuva muir Chelsea ajya muri Manchester City, yavuyemo naho asubira mu Bufaransa mu ikipe ya Olympique de Marseille, aho yakinnye igihe gito akahava yerekeza mu bihugu by’abarabu (Émirats arabes unis). Yakiniye Al Jazira kugeza mu mwaka w’ 2003 akomeza no gukinira ikipe y’igihugu kugeza mu 2007, mbere yo guhagarika burundu umupira w’amaguru.
Weah wari umenyerewe mu mupira yafashe iya politiki
Guhera mu mwaka w’ 2005, Weah yaboneje inzira ya politiki, yiyamamaza mu matora ya perezida ataje gutsinda ahagarariye ishyaka rya Congrès pour le changement démocratique (CDC), nyuma y’imyaka myinshi muri icyo gihugu hari intambara ku butegetsi bwa Charles Taylor.
Kuba mu gihe habaga iyo ntambara yarabaga hanze ya Liberia byatumye agirwa umwere ku byaha byakozwe muri icyo gihe byaje no gukurikiranwaho uwari perezida.
Muri icyo gihe yanasabye Loni kujya muri Liberia mu 1996. Perezida wariho yategetse abasirikare gutwika inzu ya Weah ndetse banahohotera babiri mu bagize umuryango we.
Yaje gutsindwa na Ellen Johnson Sirleaf, wavugaga ko Weah nta bumenyi afite mu bijyanye na politiki.
Muri 2005 yaratsinzwe
Mu matora yabaye muri uwo mwaka yaje gutsindwa n’amajwi 40,4 % tariki ya 8 Ugushyingo 2005. Perezida yamusabye kumugira Minisitiri wa Siporo n’urubyiruko ariko arabyanga.
Yongeye gutsindwa kuri uyu mwanya
Mu matora yabaye mu 2011 yongeye kuyitabira ariko atsindwa na Ellen Johnson Sirleaf , maze ishyaka CDC rya Weah rivuga ko amajwi yibwe.Ntiyacitse intege kuko yaje kuba umusenateri uhagarariye Monrovia, tariki ya 28 Ukuboza 2014 n’amajwi 78 %, atsinda atyo umuhungu wa Perezida Sirleaf witwa Robert Sirleaf.
Weah abaye Perezida
Mu matora yabaye muri iyi minsi Weah yaje kuyatsinda yanikiye Joseph Boakai, bari bahanganye wabaye visi perezida w’iki gihugu imyaka 12. Weah yagize amajwi 61,5 % mu gihe uwo bari bahanganye yagize 38,5.

George Weah yavutse ku babyeyi b’abakirisitu ariko yabaye umuyisilamu, ariko yongera kuba umukirisitu. Uyu mugabo w’imyaka 51 y’amavuko yagiye atwara ibihembo bitandukanye muri ruhago, umukinnyi mwiza, ku Isi, mu Burayi no muri Afurika. Umuhungu we Timothy Weah wavutse mu 2000, yasinye amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya PSG.
Mu buzima bwa Weah ashima umutoza Arsene Wenger yemeza ko yamuvanyemo ubunebwe yari afite, ahora ataka indwara, ariko akamubwira ko agomba gukora cyane kuko afite impano idasanzwe. Mu magambo ye avuga ko iyo atagira Wenger ntacyo yari kuba aricyo uyu munsi.
Ntakirutimana Deus
deunta4@gmail.com
@ntakirutadeus