Rubavu: RIB yataye muri yombi abayobozi na se w’umwana wasambanyijwe bakabihishira
Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abayobozi bo mu mudugudu wo mu karere ka Rubavu na se w’umwana wasambanyijwe agaterwa inda.
Abafashwe ni umuyobozi w’umudugudu wa Kiruhura mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu Niyigaba Francois. Hari kandi Niyonzima Pierre Celestin, ushinzwe ubuhinzi, Ntizihabose Gilbert ushinzwe iterambere na Hakizimana David ushinzwe umutekano.
Mu batawe muri yombi harimo kandi Ndimukaga Jean Baptiste, Se w’umwana wasambanyijwe akanaterwa inda nkuko bigaragara kuri twitter y’uru rwego.
Abafashwe bakekwaho kunga umuryango w’uwasambanyije umwana n’umuryango w’umwana mu rwego rwo guhishira icyaha cyo gusambanya umwana.
Mu minsi yashize RIB yatangaje ko abangavu batarageza ku myaka y’ubukure ni ukuvuga (18) bagera ku 78,646 mu gihugu hose batewe inda zitateguwe hagati y’imyaka 2016 kugeza muri 2019.
Igaragaza ko ikibabaje ari uko usanga 15% by’iki kibazo ari byo byagejejwe kuri RIB.
Intara y’u Burengerazuba ifite abana 15.2% batewe inda.
Imiryango ndetse n’ubuyobozi byakunze kugaragazwa nk’abatuma iri hohoterwa rikorerww aba bangavu ridacika.
Mukandasira Caritas, Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire, aherutse kugaragaza ikibazo cy’abana badatanga amakuru.
Ati “Impamvu abana batewe inda batavuga abazibateye ni uko nta burinzi bahabwa ngo barindwe imiryango yabo cyangwa iy’ababahemukiye guhohoterwa, ahubwo ngo baheruka batanze amakuru, nyuma y’aho bagahura n’intambara zirenze izo bari bafite. Aba bana iyo bataze amakuru babaho nabi kurushaho, bagatotezwa n’imiryango yabo ibaziza ko bashyize hanze abo yita abakwe, ubundi baba ari abantu bo mu muryango umwe bakazizwa ngo ni uko bashenye umuryango, ibibazo bikababana byinshi.”
Ntakirutimana Deus