Uwahamwe no kurya ruswa y’ibihumbi 6 yahawe igihano kiruta icy’uwanyereje miliyoni 123 Frw (urutonde)

Urwego rw’Umuvunyi w’u Rwanda rwatangaje urutonde rw’abahamwe burundu n’ibyaha bya ruswa, harimo uwibye miliyoni 123 wahanishijwe gufungwa imyaka 7, uwariye iy’ibihumbi 6 ahanishwa igifungo cy’imyaka 8.

Uwahawe igihano kiruta ibindi ni uwari Umwunzi wahamwe n’icyaha cyo “Kwaka no kwakira indonke” y’ibihumbi 6, yahanishijwe igifungo cy’imyaka 8 n’amezi atandatu ndetse no kwishyura ihazabu y’ibihumbi 30 Frw.

Uri kuri uru rutonde wakurikiranyweho amafaranga menshi ni uw’igitsina gore uri mu bantu 9 bahamwe n’iki cyaha, yanyereje amafaranga y’u Rwanda miliyoni 123, yakoreraga Banki ya Kigali.

Kuri uru rutonde kandi harimo n’abapolisi bagiye bahamwa n’icyaha cyo kwaka ruswa y’amafaranga ibihumbi 3 na 5 Frw.

Uru rutonde ruriho abantu batandukanye barimo abari abakozi ba leta, ab’ibigo byikorera ndetse n’abahinzi. Muri rusange ngo ibi byaha byahamye abantu 53 mu mwaka w’2019.

Dore urwo rutonde n’icyo Umuvunyi mukuru abivugaho.