Musanze: RIB ivuga ko hakigaragara ingengabitekerezo ya jenoside
Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ruvuga ko mu murenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze hari ibibazo bitandukanye birimo ingengabitekerezo ya jenoside, ivangura n’ibindi, abaturage bagasaba inzego z’umutekano kubaba hafi.
Ibi bibazo byagarutsweho ubwo abatuye uyu murenge bagiranaga inama n’ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano nyuma y’ibibazo by’ubugizi bwa nabi byagiye bihavugwa. Ibyo birimo iby’umuntu bita umurwayi wo mu mutwe wiraye mu bantu agatema 7, batatu bagapfa.
Hari kandi ubundi bwicanyi bwabaye ku wa 22 Gashyantare 2020, mu Mudugudu wa Marantima, Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, ubwo abana b’abakobwa babiri, umwe w’imyaka itatu n’undi w’imyaka ibiri batwikiwe mu nzu, umwe ahasiga ubuzima undi wakomeretse cyane ajyanwa kwa muganga.
Ibyo byiyongeraho icy’umutekano muke ukomoka ku rugomo rwo konesha ruhavugwa, ibiyobyabwenge n’ibyaha birimo kwica, banki Lamberi(urunguze), abarembetsi n’itsinda bita abanyarirenga.
Ku bijyanye n’ingengabitekerezo ya jenoside, uhagarariye RIB mu karere ka Musanze Murenzi Joseph abikomozaho.
Ati “Ikibazo cy’uriya mugabo[wiciwe ufite abana batwikiwe mu nzu umwe agapfa] cyari kimaze igihe kizwi n’abaturage…..ubuyobozi bwose bwari bubizi. Harimo ibyaha bigendanye n’ingengabitekerezo ya jenoside, harimo ivangura, harimo amacakubiri.
Ibi kandi byanagarutsweho n’umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle ubwo yabazwaga kuri imi kibazo cy’itwikirwa ry’uyu muryango uvuga ko utishimiwe kuko udahuje ubwoko n’abo baturanye.
Umuhoza yagize ati “Ari abana batwikiwe mu nzu, ari ibirebana n’ingengabitekerezo ivugwa muri abo baturage byose twabimenye. Turi kubikoraho iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo, no kugira ngo ababifitemo uruhare bamenyekane bashyikirizwe ubutabera”.
Kimwe mu bibazo byahagaragaye
Umuryango utaka guhohoterwa n’abo badahuje ubwoko
Uyu muryango ni ufite abana batwikiwe mu nzu. Ni ab’uwitwa Manifashe Jerome na Sifa Celestine, batwitswe n’abantu bataramenyekana binjiye mu rugo ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba bamena ikirahuri babatwikira mu cyumba barimo bombi.
Uyu muryango uvuga ko umaze imyaka irenga ine uhohoterwa n’abaturanyi babatera amabuye, kubatuka aho bagera n’aho bababwira ko batari bakwiye kuza kuhatura kuko badahuje ubwoko(babibwira umugore).
Sifa ati “Ikibazo kimaze imyaka irenga ine, twageze henshi dutaka ngo dutabarwe, ari abaduteraga amabuye, abatubwiraga amagambo asesereza byose ntaho tutageze ngo dutabaze, ariko bigasa nk’aho tudafite uwo dutakira, none bigeze n’aho turi gutwikirwa mu nzu habona, dukeneye umutekano usesuye, tukabaho nk’uko abandi bidegembya”.
Iki kibazo bagiye bakigeza mu nzego z’ubuyobozi zirimo, umudugudu, polisi na RIB kugeza ubwo bamwe mu bakekwaga bigeze gufungwa ariko bamwe bagafungurwa.
Mu bindi bibazo bavuga binazwi n’ubuyobozi kugeza ku rwego rw’umurenge birimo imodoka yabo yaheze mu gipangu bitewe n’uko abo baturanyi bashyize uruzitiro rw’amabuye aho yasohokeraga.
Iki kibazo bakigejeje mu nzego z’ubuyobozi ku murenge butegeka ko urwo ruzitiro rukurwaho ariko ntibyigeze bikorwa nyamara aho yanyuraga ari ba nyirubwite bari baraguze inzira.
Bamwe mu batuye Cyuve bavuga ko badasinzira kubera ibyo bibazo by’umutekano bavuga ko ari muke, bakibaza uburyo bagaragaza bamwe mu bateza ibibazo ari ko ngo bahagita bafungurwa.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze,Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko abaturage bagomba gutanga amakuru, bakegera n’ubuyobozi ubwo hasi butabakemurira ikibazo bakiyambaza ubwo hejuru.
Ntakirutimana Deus