Royal fm mu rugamba rwo kuba radiyo ya mbere ikurikirwa mu Rwanda

Nyuma yo kwimurira ibikorwa byayo mu karere ka Kicukiro, Royal FM iri mu rugamba rwo kuba radiyo ya mbere ikurikirwa mu Rwanda.

Iyi radiyo ngo izaba ikora neza kandi inakunzwe nk’uko byemezwa n’umuyobozi wayo. Ibi ngo bizagerwaho biciye mu kunoza imikorere yatangiye ijya ahisanzuye. Ni nyuma yuko yimutse aho yakoreraga ku Kimihurura ikerekeza ku Kicukiro aho yubatse studio nshya iri mu za mbere mu karere, yatwaye asaga ibihumbi 4 by’amadolari ya Amerika. Ibi bizajyana n’ibindi bizakomeza kunozwa ngo bizatuma ijya ku mwamya wa mbere mu gukora neza ndetse no gukurikirwa, dore ko ngo ubu yari muri 5 za mbere mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’ iyi buvuga ko iyi studio nshyashya ya  Royal FM iherereye iherereye mu Kagarama yatwaye ibihumbi 400 by’ amadorali ya Amerika.

Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira 2018, Prof. Dr. Simon Gisharu umuterankunga mukuru w’ Iyi radiyo akaba  na iyiri kaminuza Mount Kenya Rwanda yavuze ko kubaka iyi studio ari bimwe mu bikorwa yatangiye  byo guteza imbere itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Prof. Dr. Simon Gisharu kandi yavuze ko bizafasha kuzamura ireme ry’ uburezi cyane cyane ry’ abanyeshuri biga itangazamakuru muri Kaminuza Mount Kenya Rwanda.

Iyi studio nshyashya ikaba irimo ibikoresho byose bya radiyo  n’ ibindi byifashishwa mu gukora ibiganiro mu majwi.

Ku ruhande rw’abanyeshuri biga muri Mount Kenya Rwanda bavuga ko kuba ibegereye bizatuma babasha kumenya ibijyanye na radiyo ndetse n’uko zikora. Bityo nk’abiga itangazamakuru bazunguke ubumenyi buzatuma banoza akazi kabo.

Ntakirutimana Deus