Ingabire Victoire ari gutegura uko abana be bazaza mu Rwanda kwirebera ibyagezweho

Madamu Ingabire Umuhoza Victoire aratangaza ko ari gutegura uruzinduko rw’abana be mu Rwanda bareba ibyo rwagezeho, araseaeranya kandi gutanga umusanzu we ku gihugu.

Ibi Ingabire umaze iminsi mike ahawe imbabazi ku gifungo cy’imyaka 15 yari yarakatiwe, yabitangarije Ibiro by’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) ubwo yabyitabaga ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2018.

Ibi biri mu itangazo uru rwego rwashyize ahabona.

Rigira riti “Mu gitondo cy’uyu munsi tariki 9 Ukwakira 2018 , Madamu Ingabire Umuhoza Victoire yitabye Ibiro by’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo baganire ku byo amaze iminsi atangaza cyangwa ibimaze iminsi bimwitirirwa bishobora kufatwa nk’ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

2. By’umwihariko yibukijwe ko kwiyita cyangwa kwita abandi imfungwa za politiki, harimo ndetse n’abakiburana cyangwa abahamijwe ibyaha, ari ugukwirakwiza ibinyoma kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

3. Yasobanuriye RIB ko ibyo yakoze ari ku bwo kutagira ubumenyi buhagije mu by’amategeko cyangwa kugirwa inama mbi. Yanemeye ko agiye gukurikiza ibisabwa n’amategeko. Yabwiye RIB ko hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zimwitirirwa cyangwa se bakajya mu bitangazamakuru bakoresheje izina rye bagamije guharabika no gusebya Leta, bikaba binasebya izina rye bwite.

4. Yanabwiye RIB ko yiteguye gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu kandi agendeye ku mategeko. Yanavuze ko ari gutegura urugendo rw’abana be hano mu Rwanda muri gahunda yo kuza bakirebera ibyo igihugu cyagezeho.

Ingabire amaze iminsi agaragara yitabira gahunda za leta zitandukanye zirimo umuganda.

Ntakirutimana Deus