Mushikiwabo mu nzira zo gutsinda Michaelle, Canada itari kwiyumvamo

Inzira ziragenda zirushaho koroha kuri Madame Louise Mushikiwabo, Umunyarwandakazi uri guhatanira kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF).

Mushikiwabo ashyigikiwe n’ibihugu byinshi byo muri Afurika, ariko n’i Burayi na Aziya bamushyihikiye muri uru rugendo.

Urugendo yazengurutsemo ibihugu byinshi asaba kumushyigikira ruragenda rworoha. Canada ikomokamo umukandida bahanganye, Michaelle Jean, yatangaje ko ihagaze ku ruhande rw’uzatsinda (ishyigikiye ubwiganze), itahagarara ngo irahire ko izashyigikira uyu mwenegihugu wabo, unafite inkomoko muri Haiti.

Michaelle Jean ngo ntiyabashije kunoza ibijyanye n’imicungire y’umutungo(amafaranga) w’uyu muryango. Ibi nibyo bituma Canada ivuga ko itamushyikigikiye nk’umukandida uhafite inkomoko.

Ku rundi ruhande, Mushikiwabo ashyigikiwe n’u Bufaransa, igihugu gifite ijambo muri uyu muryango, n’ubwo hari abahoze ari ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga muri iki gihugu batifuza ko Mushikiwabo yashyigikirwa n’u Bufaransa.

Kimwe mu cyashoboraga gutuma Mushikiwabo adatorwa kuri uyu mwanya, harimo kuvuga ko u Rwanda rudaha ubwinyagamburiro abanyapolitiki ngo batange ibitekerezo uko babyifuza, ahubwo ko babizizwa.

Iki kibazo cyagarukwagaho kenshi n’ibihugu bimwe kiragana ku ntera ishimishije. Ni nyuma y’uko abavugwaga muri aba barimo abakomeye nka Ingabire Victoire Umuhoza, Abagize umuryango wa Rwigara na Kizito Mihigo bafunguwe ku bw’imbabazi bahawe, abandi ubutabera bukabenerera kuburana bataha[umuryango wa Rwigara].

Igikomeye na Ingabire Victoire Umuhoza aherutse kuvuga ko ashyigikiye ko Mushikiwabo yatorwa.

Amahanga ahanze amaso amatora ategejwe tariki ya 11 Ukwakira 2018. Ni nde uzatorwa hagati y’aba bombi, ibikomeje gutangazwa birakomoza cyane kuri Mushikiwabo. Ese azatsinda Michaelle umaze imyaka 5 ku buyobozi bw’uyu muryango?

Ntakirutimana Deus