Icyo Ingabire Victoire atangaza kuri kandidatire ya Mushikiwabo muri Francophonie

Ingabire Victoire, umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi, ritavuga rumwe na leta y’u Rwanda atangaza ko ashyigikiye kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku buyobozi bw’umuryango uhuje ibihugu bivuga igifaransa (OIF).

Ingabire avuga ko amaze iminsi akurikirana abantu banenga kandidatire ya Mushikiwabo. Akomeza avuga ko akwiye gutorwa kuko ibyo u Rwanda rwavugwagaho kutuzuza ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu rutangiye kubishyira mu bikorwa. Ibi aherutse kubitangaza mu kiganiro yagiranye na VOA.

Ingabire avuga ko bazafasha Mushikiwabo guhangana n’icyo cyasha ku buryo azasoza manda amwifuriza gutorerwa, kitakiriho, nyuma agatorerwa n’indi.

Ati ” U Rwanda rufite umukandida ku mwanya w’umuyobozi w’ibihugu bivuga igifaransa, mboneyeho n’umwanya wo kumubwira ko nshyigikiye kandidatire ye….”

Mushikiwabo ari guhatana na Michaelle Jean, umunyacanada igihugu cye cyamaze gutangaza ko kidashyigikiye, n’ubwo amaze imyaka 4 ku buyobozi bw’uyu muryango.

Ingabire Victoire yakatiwe imyaka 15 y’igifungo nyuma aza gufungurwa n’imbabazi za Perezida wa repubulika asigaje hafi icya kabiri cy’igihano cye.

Kandidatire ya Mushikiwabo ushyigikiwe n’ibihugu bitandukanye, ntabwo yigeze ishyigikirwa na Twagiramungu Faustin wigeze kuba Minisitiri w’intebe mu Rwanda. Uyu mugabo yagaragaje ko ashyigikiye Michaelle Jean. Hagati aho izi mpaka zirashirira i Mpushi mu masaha atageze kuri 24 ari imbere.

Ntakirutimana Deus