Abanyafurika ntibahiriwe n’ibihembo mu mupira ariko mu bya Nobel barigaragaje karahava

Abanyafurika bakinze guhirwa n’igihembo cyitiriwe Nobel bitandukanye n’uko batahiriwe no gutwara icy’abakinnyi babaye ibihangange mu mupira.

Mu mupira w’amaguru havugwa umukinnyi wahize abandi uhabwa igihembo cy’umupira wa zahabu, mu mateka ya Afurika mu myaka myinshi iki gihembo kimase gitangwa kimaze guhabwa umunyafurika umwe rukumbi, uwo ni George Weah uyobora Liberia.

Icya Nobel cyo cyahiriye Abanyafurika. Muri iyi minsi icyo guharanira amahoro cyegukanywe na Dogiteri Denis Mukwege wo muri Congo Kinshasa, mbere ye hari abo bakomoka ku mugabane umwe batwaye iki gihembo.

Ni abahe Banyafurika bandi batsindiye igihembo Nobel cy’amahoro?

Dogiteri Denis Mukwege mu kiganiro n'abanyamakuru ku bitaro bye bya Panzi i Bukavu muri Kongo, ubwo yari amaze kumenya ko yatsindiye igihembo Nobel cy'amahoroDogiteri Denis Mukwege mu kiganiro n’abanyamakuru ku bitaro bye bya Panzi i Bukavu muri Kongo, ubwo yari amaze kumenya ko yatsindiye igihembo Nobel cy’amahoro

Dogiteri Denis Mukwege wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa gatanu watsindiye igihembo cyitiriwe Nobel cy’amahoro cy’uyu mwaka, yabaye Umunyafurika wa 11 utsindiye iki gihembo.

Yasangiye icyo gihembo na Nadia Murad, Umuyazidi uharanira uburenganzira bwa muntu.

Mu kiganiro kigufi yagiranye kuri telefone n’abo mu kanama Nobel, Dogiteri Mukwege yavuze ko yamenye iby’inkuru y’icyo gihembo ari ku bitaro bye bya Panzi mu mujyi wa Bukavu.

Yavuze ko yari ari kubaga umurwayi nk’uko tubikesha BBC ikeshwa iyi nkuru.

Yagize ati “Nari ndi kubaga umurwayi ni uko numva abantu batangiye kurira [n’ibyishimo], nuko birantungura cyane, cyane.”

“Ndi kubona ibyishimo mu maso y’abagore benshi, bishimiye iki gihembo, kandi ni ukuri byakonze ku mutima.”

Abandi Banyafurika batsindiye igihembo Nobel cy’amahoro mbere ye ni:

  • Albert Luthuli wo muri Afurika y’epfo, mu mwaka wa 1960
  • Mohamed Anwar al-Sadat wo mu Misiri, mu mwaka wa 1978
  • Desmond Tutu wo muri Afurika y’epfo, mu mwaka wa 1984
  • Nelson Mandela na Frederik Willem de Klerk bo muri Afurika y’epfo, mu mwaka wa 1993
  • Kofi Annan wo muri Ghana, mu mwaka wa 2001
  • Wangari Maathai wo muri Kenya, mu mwaka wa 2004
  • Mohamed ElBaradei wo mu Misiri, mu mwaka wa 2005
  • Ellen Johnson Sirleaf na Leymah Gbowee bo muri Liberia, mu mwaka wa 2011
  • Amashyirahamwe ane yo muri Tuniziya azwi nka National Dialogue Quartet, yatwaye icyo gihembo mu mwaka wa 2015
Albert Luthuli ni we Munyafurika wa mbere watsindiye igihembo Nobel cy'amahoro mu mwaka wa 1960Albert Luthuli ni we Munyafurika wa mbere watsindiye igihembo Nobel cy’amahoro mu mwaka wa 1960

Hagati aho, leta ya Congo yashimiye Dogiteri Mukwege, n’ubwo bwose ari umwe mu bayinenga.

Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Lambert Mende Omalanga, minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa leta, agira ati

“Twagiye tugira ibyo tutumvikana [na we] igihe cyose yageragezaga kuvanga politiki mu kazi ke ubusanzwe k’ingenzi ugafashe mu rwego rwo gufasha imbabare.”

“Ariko ubu, tunyuzwe no kuba akanama ka Nobel kashimye ibikorwa by’uwo dusangiye igihugu.”

Mu gihe cyashize, nkuko bitangazwa na AFP, Dogiteri Mukwege yigeze kunenga leta ya Congo agira ati:

“Dutegetswe n’abantu batadukunda.”

Abanyaliberiakazi Leymah Gbowee (ibumoso) na Ellen Johnson Sirleaf batsindiye icyo gihembo mu mwaka wa 2011Abanyaliberiakazi Leymah Gbowee (ibumoso) na Ellen Johnson Sirleaf batsindiye icyo gihembo mu mwaka wa 2011.

Igihembo cya Nobel cyitiriwe Alfred Nobel, Umunyasuwede wavumbuye icyuma kimena urutare (dynamite). Ni igihembo mpuzamahanga cyatangiye gutangwa mu 1901. Iki gihembo gitangwa buri mwaka.


Gihabwa umuntu wakoze ibikorwa bidasanzwe byagiriye akamaro ikiremwamuntu. Ibi bikorwa ni nko kuvumbura, guhimba mu bikorwa bitandukanye no mu bumenyi butandukanye.

Hiyongeraho kandi ibikorwa byo mu ndimi zitandukanye. Urugero ni mu buvanganzo ndetse no mu bikorwa byagejeje amahoro ku bantu benshi.

Igiciro cy’iki gihembo

Igiciro cyacyo kiva mu bikorwa byasizwe na Nobel, yapfuye nta mwana n’umwe afite. Igihembo gitangwa kiba gihwanye na miliyoni 8 z’amakurone akoreshwa muri Suwede ni ukuvuga amayero agera ku bihumbi 900 ugereranyije no muri 2012.

Gusa iki giciro cyaje kugabaywa kugira ngo hazakomeze haboneka ibihembo by’abazakurikiraho no guha agaciro abahembwa.

Mu 1901 : byari amakurone 150 782.
Mu 1994 : miliyoni ndwi z’amakurone
Mu 2000 : hatangwa miliyoni icyenda 
Mu 2001 hatangwa miliyoni icumi
Muri 2012 hatangwa miliyoni umunani zihwanye n’ibihumbi 900 by’amayero.

Ntakirutimana Deus