Ronaldinho’umunyadukoryo’ yasezeye mu mupira w’amaguru, irebere video z’ibyamuranze mu mateka

Umukinnyi wahoze ukomeye mu mupira w’amaguru ukomoka muri Brezil wakinnye mu makipe ya PSG, Barcelone hamwe na AC Milan, Ronaldinho de Assis Moreira, uzwi ku izina yamenyekaniyeho rya Ronaldinho Gaucho yasezeye mu mupira w’amaguru.

Asezeye mu gihe atari akitabira amarushanwa, ariko akina imikino yo kwinezeza, ku myaka 37 y’amavuko afite.

Mwene wabo a Roberto Assis yemeje ko uwo mukinyi rurangiranwa yasezeye mu mupira w’amaguru.

Igitego cy’amateka yatsinze umuzamu w’u Bwongereza mu gikombe cy’Isi

Ronaldinho yatangiriye gukina umupira mu ikipe ya  Gremio mu gihugu akomokamo cya Bresil mbere yo kujya muri Paris St-Germain mu 2001, aho yavuye ajya muri Barcelone ari naho yamenyekaniye cyane.

Mu bihe bye yabashaga guhangara n’ibihanganye nka Zidane n’abandi bari bakomeye

Mu mwaka 2010-2011 yimukiye mu ikipe ya  AC Milan mu Butaliyano imbere yo gusubira mu gihugu cye mu ikipe ya Flamengo mu mwaka w’2011.

Ibyo yihariye muri ruhago bitakozwe n’undi

Mu gikombe cy’Isi, yafatanyaga na Ronaldo mu dukoryo twinshi

Mu nyuma yakiniye amakipe ya Atletico Mineiro, Queretaro yo mu gihugu cya Mexique akomereza  iwabo mu ikipe ya Flumisense.

Urungano rwabayeho mu gihe cya Ronaldinho ruri mu rwarebye umupira usukuye, warangwaga n’amacenga menshi, ndetse n’urukoryo dutandukanye twatumye abarebaga ruhago cyane bamwita ‘umunyadukoryo’.

Ibihembo n’uduhigo yaciye

Ari muri PSG yatwaye igikombe cya UEFA Intertoto Cup mu mwaka w’ 2001

Muri Barcelona batwaye La Liga2004–052005–06, batwaye kandi n’igikombe cy’ikirenga Supercopa de España  mu myaka 20052006. Muri iri kipe baje gutwara n’igikombe cya UEFA Champions League mu mwaka w’ 2005–06
Muri Milan AC batwaye igikombe cya shampiyona y’igihugu Serie A2010–11
muri Atlético Mineiro yatwaye Copa Libertadores2013 na Recopa Sudamericana2014

Ku rwego mpuzamahanga ari muri Bresil batwaye , Copa América1999

Ku giti cye yatwaye