U Bufaransa: Umusifuzi wateye umugeri umukinnyi muri videwo ikomeje guhererekanywa yahagaritswe

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa(FFF) ryahagaritse by’agateganyo umusifuzi Tony Chapron uherutse gutera umugeri umukinnyi Diego Carlos of Nantes wari umuteze.

Hari mu mukino wo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri iki gihugu wari wahuje Nantes na Paris Saint Germain mu mpera z’icyumweru gishize. Ubwo uyu mukinnyi yategaga umusifuzi[ariko atabishaka], yahise amukubita umugeri ndetse amuha n’ikarita imusohora hanze y’ikibuga.

Yaje guhanwa n’iri shyirahamwe ribicishije muri komite tekiniki ishinzwe abasifuzi mu itangazo ryashyize ahagaragara ku wa mbere tariki ya 15 Mutarama 2018. Uyu mugabo azitaba akanama gashinzwe imyitwarire muri iri shyirahamwe.

Uyu musifuzi ntiyemera ko yateye uyu mugeri uwo mukinnyi abishaka, ahubwo ngo ni ibyamugwiririye. Abakinnyi batandukanye bari mu kibuga banyomoje uyu musifuzi, bemeza ko yabishakaga.

Videwo igaragaza uko byagenze iri guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku Isi. Gusa iri gusetsa abantu batandukanyye. Iker Casillas wabaye umunyezamu wa Real Madrid igihe kirekire, amaze kuyireba yavuze ko uyu mutoza ari we wari ukwiye kwiha ikarita itukura. Akomeza avuga ko ubundi umuntu nyamuntu asaba imbabazi.