Kaboneka asanga ikipe z’uturere mu mupira w’amaguru zidakwiye kwiharira ingengo y’imari ya siporo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka asanga ingengo y’imari (budget)igenerwa siporo mu turere idakwiye kwiharirwa n’amakipe y’umupira w’amaguru, kuko ngo usanga nta musaruro aya makipe agaragaza.

Asaba ko hari amafaranga ntarengwa agenerwa siporo andi agakoreshwa mu biteza imbere abaturage.

Yabitangarije mu mwiherero w’abayobozi bo mu nzego z’ibanze wari umaze iminsi ubera i Kigali.

Ibi yabivuze ahereye ku bajyanama n’abakozi b’uturere usanga bagira uruhare mu kugena ingengo y’imari aya makipe akoresha ku mwaka, bakarenga bakaba bari no muri za komite nyobozi z’ayo makipe, ku buryo bashobora kuba bagira uruhare mu mikoreshereze yayo idahwitse.

Mu turere tumwe wasangaga nk’umujyanama ari muri komite y’ikipe ishinzwe abafana, cyangwa gitifu w’akarere unagira uruhare rukomeye mu ikoreshwa ry’amafaranga agenerwa akarere ari na perezida w’ikipe. Ibi byigeze kuba mu turere twa Muhanga na Bugesera. Mu karere ka Nyanza naho uwari Meya yigeze kuba ari n’umuyobozi w’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda ariko nyuma leta ibiha umurongo.

Izi mpinduka zishobora kugira ingaruka ku makipe y’uturere wasangaga hari nk’igenerwa miliyoni zigera kuri 60 ku mwaka zo kuyifasha mu bikorwa byayo.

Bamwe bibaza icyo imikino y’izi kipe imariye abaturage bo mu karere izo kipe zibarizwamo. Mu gihe ngo mu mikino yazo hadatangirwamo ubutumwa bwageza ku baturage gahunda za leta.

Hari abibaza uburyo ikipe zihabwa aya mafaranga nyamara hari abaturage babayeho nabi, nyamara ayo mafaranga yoshoboraga kubafasha.

Mu gihe iki gitekerezo cyaba gishyizwe mu bikorwa  gishobora kugira  ingaruka ku makipe yagenerwaga amafaranga menshi mu ngengo y’imari n’uturere. Ayo ni ayo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri muri shampiyona yo mu Rwanda; Bugesera, Gicumbi, Kirehe, Rwamagana,Espoir, Amagaju, Etincelles na Hope FC ndetse na AS Muhanga. Harananugwanugwa AS Kigali ihabwa ingengo y’imari n’umujyi wa Kigali, bamwe bavuga ko itari ikwiye gushingwa ahubwo imbaraga ishyirwamo zari guhabwa ikipe isanzweho mu zihora zisaba ubugasha uyu mujyi.

Hakomeje kandi kwibazwa uburyo ikipe yitwa iy’akarere ariko ugasanga nta mukinnyi wo muri ako karere uyikinamo; muri rusange ntihagaragare icyo igeza ku batuye mu karere kayitera inkunga.

Ikipe z’uturere zakunze guhura n’ibibazo bitandukanye muri shampiyona y’u Rwanda, kugeza ubwo hari n’izibura amikoro yo kwitabira imikino ya shampiyona.

Bamwe mu banyamakuru b’imikino mu Rwanda bavuga ko ingengo y’imari ivuyeho yahita asenyuka kuko menshi adashingiye ku baturage cyangwa abikorera ku buryo yakomeza kwitwara nk’uko yitwara byatuma akomeza guhangana n’andi nka Rayon sports, Kiyovu fc n’ayandi yo afite abakunzi benshi.

Umwe muri bo ati “Buriya amakipe uturere dufasha agize imibereho n’imikorere myiza akongerwamo na za mpano z’umupira w’amaguru zibyiruka zajya zizamukiramo tukabatera imboni bakaza bakagurwa mu kipe akomeye ya hano byarimba bakanagurwa hanze. Buri karere gahige kugira stade yakakira imikino mpuzamahanga….bagure abakinnyi bakomeye mu karere, umwana w’iyo mu cyaro akure afite inyota yo gukinira akarere k’iwabo… 5% by’imisoro yinjizwa n’akarere bijye mu ikipe yako, kandi bikorwe nu buryo bugamije ubucuruzi (business oriented). Bagure umukinnyi uhenze bagamije nabo kuzamugurisha akayabo ku makipe akomeye.

Mu gutangiza icyumweru k’imiyoborere akarere gatumire ikipe ikomeye nka Rayon Sports cyangwa APR Fc. Mu mukino wa gicuti stade yuzure ubutumwa bwa gahunda za rleta butangwe….”

Hari n’ababona byatuma ashakira ubushobozi nko mu baterankunga, akabasha kwibeshaho adateze amakiriro ku baturage batabona akamaro abamariye.