Musanze : Kwandika ubutaka byagabanyije amakimbarane ashingiye ku mutungo

Inzego z’ibanze mu karere ka Musanze n’abaturage baho, basanga kwandikisha ubutaka byarakemuye ibibazo byinshi byateraga amakimbirane mu muryango arimo ashingiye kuri ubu butaka.

Nyiranzirerera Claudine utuye mu kagari ka Kibuguzo ho mu Murenge wa Shingiro avuga ko abona ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku mitungo yarakemutse, ku buryo nta bagisiragira mu nkiko baregana kubera ubutaka.

Akomeza avuga ko buri muturage yagize uburenganzira ku butaka bwe kandi bifite ikibigaragaza.

Ati “Buri muturage wese afite icyangombwa cy’ubutaka bwe, ntawamurengera kuko yahita akizana uwarengereye undi akagaragara.”

Ibi abihurizaho n’abandi bo mu mirenge ya Nyange, Kinigi, Cyuve, Busogo na Gataraga igize aka karere. Bavuga ko kwandikisha ubutaka, nyirabwo agahabwa icyangombwa cya burundu byahosheje amakimbirane ku mitungo yabaga yeze ku baturanye, cyane ku bavandimwe babaga batikanyije.

Nyirahategekimana Grace wo mu kagari ka Sahara mu Murenge wa Busogo ati Igihe ubutaka bwari butarandikwa, wasangaga hari abarega abandi ko babarengereye, ariko ubu ntabwo ariko bikimeze, ubutaka niba ari ubwanjye mbufite ku cyangombwa cyabwo, buragaragara, ntawandengera, byakemuye byinshi.

Umukuru w’Umudugudu wa Muhe mu Murenge wa Kinigi witwa Nsabimana Jean yemeza ko kwandikisha ubutaka byakemuye ku buryo bugaragara iki kibazo, ahereye ku byo yakiriye mu mwaka ushize.

Ati “Kwandikisha ubutaka bifite agaciro gakomeye ku baturage, kurengera undi byaragabanutse. Muri uyu mwaka dukemuye ibibazo bibiri kandi twifashishije ibyangombwa by’ubutaka, wakwereka uwarengereye undi agahita abibona akabyemera, ikibazo kikarangira.”

Avuga ko mbere ubutaka butarandikwa wasangaga hari ibibazo byinshi byabaga bibushingiyeho yajyaga abona, nubwo atari yagahabwa izi nshingano.

Umuhuzabikorwa w’urwego rutanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu karere ka Musanze, Giraneza Justine avuga ko kwandika ubutaka byagize uruhare rufatika mu kugabanya amakimbirane mu muryango, cyane ko umugabo n’umugore basezeranye usanga banganya uburenganzira ku butaka.

Gusa ngo hari ibibazo bagihangana nabyo by’abihishanya bakagurisha ubwo butaka, ariko ngo nk’iyo umugabo abugurishije umugore atamusinyiye, usanga uwaguze ahomba.

Uyu muyobozi avuga ko mbere bajyaga bakira ibibazo byinshi bishingiye ku mitungo, ariko ngo bigenda bigabanuka umunsi ku wundi. Atanga urugero rwuko mu kwezi gushize bakiriye abaturage 64 bafite ibibazo, abari bafite ibijyanye n’imitungo bari 10.