Musanze: Abunzi bakora ibishoboka birinda ‘gukubitwa’ nka bagenzi babo

Abunzi bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Musanze bagiye bahabwa ibihano bitandukanye birimo gufungwa nyuma yo guhanywa ibyaha birimo ruswa, ibi byahaye isomo bagenzi babo bagaya iyo mikorere bakavuga ko bakora ibishoboka ngo batazamera nkabo.

Hagati yumwaka wa 2016 na 2017, abunzi batandukanye bo mu mirenge ya Muko na Gataraga bahanwa kubera imyitwarire.

Umuhuzabikorwa w’urwego rutanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu karere ka Musanze, Giraneza Justine avuga umwunzi wo mu murenge wa Gataraga yahamijwe icyaha cy’ubuhemu giteganywa mu gitabo cy’amategeko ahana icyaha mu Rwanda.

Ati “Icyo cyaramuhamye arafunze, abandi bakurikiranyweho icyaha cya ruswa. Abo bafatanye ruswa barafunze.
Hari kandi n’inteko yabo mu Murenge wa Cyuve yasheshwe kuko ngo bari bafite imyitwarire itari myiza, basheshwe n’inama njyanama y’umurenge kuko ari yo n’ubundi ibashyiraho.”

Ku ruhande rw’abaturage usanga hari abagaya imyitwarire yabo bunzi. Abo mu Murenge wa Nyange bavuga ko babona babogamira ku ufite amafaranga.

Perezida w’Inteko y’Abunzi mu kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve unamaze muri aka kazi imyaka isaga 10, Bisetsa Jean Damascene avuga ko abashobora gukora amakosa ari abatazi icyo batorewe.

Ati “Abashobora gukora ayo makosa kereka baragiyemo batazi icyo bashaka n’abumva ko bagiyemo bagamije kubona amaronko. Ni umurimo w’ubwitange utari uwo gutegereza indonke. Ku ruhande rwanjye nawugiyemo mbizi ko nta gihembo.”

Ku bijyanye n’isomo bavanye kuri bagenzi babo bagiye bahanwa, agira ati Ntabwo ryabura iyo ubonye mwene so yahanwe, utekereza icyo yakoze, icyo kintu ntiwagikora. Inzira umuntu ‘yakubitiwemo’ uko yaba isa kose ntiwayinyura ufite ubwenge buzima.”

Mutezinka Emerthe, umwunzi wo mu Kagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi avuga ko badashimishwa no kuba hari bagenzi babo bagaragaraho imyitwarire mibi.

Ku bijyanye n’isomo bavanyemo, agira ati “Abo baba badutobera kuko umuntu aba umwe agatukisha bose. Twebwe twiyemeje kwitwararika, tugakora akazi kacu neza, mu bwitange kandi turangwa n’ubunyangamugayo. Ruswa ntiyemewe mu rwego na rumwe mu Rwanda, no mu bunzi rero ntabwo yemewe.”

Mu rwego rwo guharanira imyitwarire myiza y’abunzi, Umuhuzabikorwa wa MAJ, Giraneza avuga ko babahugura babereka indangagaciro z’umwunzi.
Turababwira tuti “Mwirinde ibi, uwumva bimunaniye kubyirinda navuge ko adashoboye kuba inyangamugayo no kuba umukorerabushake, tukava aho ngaho tubyemeranyijwe, gusa biratubabaza cyane iyo nyuma yo kuhava tubona umuturage uje utubwira ko umwuzi ari kumusaba amafaranga.”

Ku kibazo cy’isomo abona abunzi bavanye kuri bagenzi babo bahanwe, avuga abona bagaragaza imikorere n’imyitwarire myiza ugereranyije na mbere.

Abona kandi byarawutanze ku baturage, ati” Isomo biraritanga cyane ku baturage basigaye bazi ko ikibazo bagira ku bunzi bakitugezaho, cyangwa bakakigeza kuri polisi cyangwa kuri transparence international Rwanda ; umuryango urwanya ruswa nakarengane. Uwo basubikiye ikibazo kabiri hari uza kutubaza ko batishe itegeko.”

Mu rwego rwo korohereza abunzi mu kazi kabo, abantu batanu bo mu muryango wabo barihirirwa mituweli, bagiye kandi bagenerwa amagare.

Ntakirutimana Deus