Igiciro cy’ingendo mu modoka zitwara abagenzi cyazamutse

Igiciro cy’ingendo mu modoka zitwara abagenzi cyazamuwe kiva ku 20 Frw ku kilometero mu Mujyi wa Kigali kigera ku mafaranga 22 , mu gihe kuva mu mujyi ujya mu wundi kiva ku mafaranga 19 kiba 21.

Ibi biciro byatangajwe n’ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere (RURA).

Iri zamuka ryatewe n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli, ibiciro by’ubwishingizi bw’ibinyabiziga, n’ishoramari ryakozwe mu kunoza ubwikorezi.

Ibi biciro birasimbura ibyatangajwe muri 2015. Ibishya bizatangira gukurikizwa tariki ya 2 Mata 2018.