Arasaba guhindurirwa icyiciro cy’ubudehe kubera ubukene yatewe no kudaherwa ubutabera ku gihe
Umuturage witwa Minani Claude utuye mu Murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu arasaba guhindurirwa icyiciro cy’ubudehe kubera ubukene, agashyirwa mu cy’abatishoboye agahabwa serivisi zibagenewe abona zamuteza imbere.
Ubu bukene ngo yabutewe no kwangirizwa imitungo ndetse no kudaherwa ubutabera ku gihe, ubwo mukuru we yahamwaga n’icyaha cyo kumwangiriza urutoki mu mwaka w2015. Nyuma mukuru we yamubwiye ko azamwica maze bituma yimukira mu Murenge wa Shyira muri Nyabihu.
Mukuru we yaje gucibwa amafaranga ibihumbi 100 n’inteko y’abunzi yo mu kagari ka Mutego mu murenge wa , ategekwa kuyishyura mu gihe cy’ukwezi, bitakorwa, Minani akiyambaza urukiko rw’ibanze rwa Muzo mu karere ka Gakenke rukamutegeka kwishyura ayo mafaranga ku ngufu.
Mukuru we yaje kumwishyura ayo mafaranga ariko mu buryo bw’insorogo, ku buryo byamuteje ubukene bikubitiyeho ko yimutse aho yari amenyereye, imitungo ye akayigurisha amafaranga avuga ko atamufashije kubaho nkuko yari abayeho mbere aho yimutse.
Minani yaje kwimukira mu Murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu , abitewe nuko uwo mukuru we yamubwiye ko azamwica. Bityo ahanga ubuzima ahereye ku bihumbi 800 yagurishije aho yari atuye. Yahise aguramo ikibanza yubakamo inzu y’ibyumba bitatu, asigara ategereje imibereho ku bihumbi 100 yagombaga kwishyurwa n’uwo mukuru we.
Inteko y’Abunzi yategetse ko yishyurwa ayo mafaranga mu minsi 30, bitakorwa akagana urukiko rwibanze rwa Muzo mu karere ka Gakenke. Abonye atishyuwe ayo mafaranga yaje kurugana aturutse mu murenge wa Shyira aho yari yarimukiye. Ibyo yakoze byose birimo ingendo n’ibindi yasabwe ngo yishyurwe ayo mafaranga byamutwaye amafaranga yu Rwanda agera ku bihumbi 40 kuri 70 mukuru we yari amusigayemo.
Avuga ko yahawe ubutabera atindiwe kuko yateje kashe mpuruza mu Kwakira 2015, akishyurwa mu Kuboza 2016, nabwo ngo mu buryo bw’insorongo. Ni ukuvuga ko igihe kigenwa n’itegeko ryuko uwateje kashe mpuruza yishyurwa mu gihe kitarenze amezi atatu(iminsi 90) ayiteresheje cyarenzeho hafi umwaka.
Kutamuhera ubutabera ku gihe byatumye akena kuko ngo ayo mafaranga yari yateganyije kuyifashisha mu kwiteza imbere. Bityo akaba asaba kujya mu cyiciro cya 2 kimuhesha uburenganzira bwo guhabwa inkunga zitandukanye za leta, kuko ngo n’akazi k’ubuyede ashoboye atakabona buri munsi mu gasantere ka Bihembe aturiye.
Ati “Urumva ubu ntabwo ndi mu bakora imirimo ya VUP kuko ndi mu cyiciro cya gatatu, kandi iyi mirimo ihabwa uri mu cyiciro cya kabiri n’icya mbere gusa. Mu bihe byashize umwana wanjye yagize ikibazo cyimirire mibi kubera ubukene.
Urumva ko iyo mba ndi mu cya 2 yari guhabwa ifu ya Shisha Kibondo [igenerwa abana bari muri icyo cyiciro bafite ikibazo cyimirire].”
Kuba ari muri iki cyiciro kandi ngo bituma atemererwa gukora imirimo ya VUP, avuga ko yazamuye imibereho yabatuye uyu murenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira Niyibizi Louis avuga ko umuturage ugize ikibazo ashaka kujya mu cyiciro cyo hasi yicyo abamo yandikira ubuyobozi bw’umurenge akagaragaza impamvu ifatika.
Nyuma ngo hashyirwaho komite yo kumusura, icyo kibazo kikaganirirwa no mu nteko z’abaturage, kigahabwa umurongo, biciye mu gusuzuma ibitekerezo byizo nzego zombi. Ibi ngo birakorwa kandi hari abamaze guhindurirwa ibyiciro.
Ku kibazo cy’ushaka kuva mu cyiciro cyo hasi ajya mu cyo hejuru, byo ngo bisuzumwa n’umurenge ugendeye ku mibereho y’uwo muturage.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste avuga ko bajya bafatanya n’izindi nzego zunganira abaturage mu byamategeko mu guhugura abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ku bijyanye n’amategeko kuko abenshi batize amategeko ndetse n’uburyo bwo kurangiza imanza.
Umuhuzabikorwa wa MAJ muri aka karere Kabandana Janvier avuga ko bafasha aba bahesha b’inkiko mu kunoza akazi kabo, abashaka gutandukira ku nshingano bakabahwitura.
Ifoto hejuru: Minani, umugore we n’umwana we.
Ntakirutimana Deus