Urwo ntabwo ari rwo Rwanda twifuza-Perezida Kagame

U Rwanda rw’abayobozi bakemura ibibazo ku gihe, badahishirana, batarangwa n’ikimenyane n’icyenewabo, bagaragaza ibyo bakora kandi bigakorwa mu mucyo, u Rwanda ruharanira imibereho myiza y’abarwo rukanishakamo ibisubizo bibereye abarwo ni rwo Rwanda rubereye abarwo Perezida Kagame yibukije abayobozi.

Hari ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018 ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangizaga umwiherero w’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Mu mpanuro yahaye abayobozi yagarutse ku makosa akunze gukorwa asaba ko yakosorwa. Nyuma yo kuyagaragaza agira ati “ Urwo ntabwo ari rwo Rwanda twifuza. ntabwo ari rwo Rwanda navugaga rwahangana n’ibibazo by’umwihariko navugaga”

Umukuru w’igihugu avuga ko u Rwanda rutagirwa indiri ya ruswa nkuko mu bindi bihugu bimwe na bimwe bigenda, buri wese yikorera mu isanduku ya leta.

Bamwe mu bayobozi, ku ruhande ibumoso hari Gitifu w’Umurenge wa Gitega

Gukemurira ibibazo ku gihe, ni iyindi ngingo yibanzeho, ahwitura abayobozi usanga barangwa no guhora basaba imbabazi ku kibazo kimwe babwiwe kenshi gukemurira ku gihe ariko ugasanga gusaba imbabazi babigize nk’igisubizo.

Ati “Ubu icyo twibaza, uko turi aha nk’abayobozi, duhereye kubyo tumaze kugeraho, no kuba tuzi ibibazo dufite, ese ubushobozi dufite bwo kwikemurira ibibazo burakoreshwa? Bukoreshwa se uko bikwiye?

Hari ibibazo bifite ibisubizo bizwi, ariko ugasanga bidakemuka. Igisubizo buri gihe kigahora ari ugusaba imbabazi. Bikaba ubwa mbere, ubwa kabiri, bikongera n’ubwa gatatu.

Hari ubwo ibintu biba, twese tukabivugaho, tukabyemeranyaho, ariko hashira igihe wabaza ugasanga ntawe ubyibuka. Ukagira ngo ndetse nta nubwo twigeze tubimenya. Iyo ibintu nk’ibi bibaye, hari nubwo usanga hari n’abashinzwe ibisa nibyo twaganiriye ariko hakabura guhuza ibikorwa no kuvugana kugira ngo ibintu bishyirwe mu ngiro. Umuntu aribaza ati ‘Habuze iki?’.

Tugomba guhora twibaza impamvu tudakora uko bikwiye. Turashaka gukemura ibibazo byacu, kandi tuzi icyo bidusaba gukora kugira ngo bikemuke. Ibi ndabivugira ko usanga ibibazo tugomba gukemura bikomeza kugenda bigaruka uko igihe gishira.

Perezida Kagame

Ibibazo birumvikana, ibisubizo birahari. Ariko usanga twikorera uko dushatse, tukivugira ibyo dushatse, bityo bya bibazo ntitubikemure uko bigomba, no mu gihe cya ngombwa. Ugasanga ikibazo cyafata icyumweru ngo gikemuke kirafata umwaka.

Iyo nk’umuyobozi, ugize uwo ubaza, usanga benshi bitana ba mwana, buri wese avuga ngo ‘ubanza narabyumvise’ cyangwa ‘nagize ngo’. Izi ni imvugo dukunda gukoresha cyane zerekana ko imitekerereze yacu ishobora kuba imeze nk’iy’abandi badafite ibibazo nk’ibyacu.  Burya iyo usabye imbabazi, uba wemeye ko ibyo tuvuga ari ikibazo. Niba tubyemera se, kuki twabisubiramo, ugasanga tubigize umuco.

Aba bayobozi kandi yabibukije guharanira imibereho myiza y’abo bayobora, babarinda kurwara amavunja, guta ishuri n’ibindi byabangamira imibereho yabo.

Ati “Tugomba kurwana intambara yo kurwanya ubukene, abana bacu ntibagire imirire mibi, abaturage bacu be kurwara amavunja. Tureke umuco wo kwikomeza no kwiremereza, dufatanye n’abaturage turwanye ubukene twese hamwe.”

Kuri iyi ngingo yahwituye abayobozi biremereza nyamara abo baturanye nabo bakennye, barwaye amavunja, ababwira ko bigoye ko bajya mu ijuru mu gihe badafashije abari muri ibyo bibazo kubisohokamo.

Yongeraho ati “Iyo abana b’igihugu cyacu batajya ku ishuri kandi twarashyizeho uburyo twese tuba twatsinzwe kuko nitwe babyeyi babo. Iyo abana b’u Rwanda birirwa ku mihanda, bafite umwanda, ayo ni amakosa yacu abayobozi, nitwe babyeyi babo…. kuki umwana wawe wowe muyobozi yajya kwiga, uw’umuturanyi ntajye kwiga hanyuma ukabyemera? Iyo ugize isuku, uwo muturanye afite umwanda, uba wateshutse ku nshingano nk’umuntu, ariko cyane cyane nk’umuyobozi.”

Asaba kandi abayobozi kwirinda kwirirwa mu nama bakunze kwitabira nyamara zidatanga ibisubizo, ahubwo usanga bamwe bagira urwitwazo. Ati “ Hari igihe tugera, washaka uwo ariwe wese ugasanga ngo ari mu nama. Ukagira ngo inama zabaye ibisubizo. Niba zarabaye ibisubizo se kuki ibibazo dufite bidakemuka?…Hari ibibazo twitera, hari ibiterwa n’abandi, hakaba n’ibiterwa n’umwimerere w’igihugu cyacu. Ibi byose tuba tugomba kubishakira ibisubizo kuko nitutabishaka ntabwo tuzabaho neza nkuko tubishaka.”

Umukuru w’Igihugu kandi yatinze ku mikorere hagati y’abayobozi, abasaba kwirinda guhishirana mu makosa, no kwirinda ikimenyane mu kazi kuko nta cyiza byageza ku gihugu.

Abayobozi bumvaga impanuro za Perezida Kagame

Aha yagaragaje uburyo buri wese yari akwiye gukoresha mu kazi ke arangwa no kwisuzuma mbere ya byose.

Ati “Kutuzuza inshingano, kutayuzuza mu buryo bukwiye, bizana ingaruka. Wowe ubwawe ugomba kwitekerezaho, ukibaza ku nshingano zawe nk’umuyobozi bikagufasha guhindura imikorere, ugakora neza kurushaho. Iyo wowe ubwawe wibajije ku mikorere yawe, wiha igisubizo nyacyo. Ariko iyo bitabaye, hagomba kubaho ubikubaza, ukabizubiza kuko iby’utuzuza, ibyo udakora uko bigomba, bigira ingaruka ku bandi.

Yakomoje ku bahishirana, yibutsa inshingano z’abayobozi bakuriye abandi.

Ati “Inshingano ntakuka y’umuyobozi ni ugutinyuka, ukabaza ibitagenda n’impamvu bitagenda. Usanga impamvu abayobozi badatinyuka ari uko nabo ubwabo baba bafite byinshi batuzuza. Iyo bimeze bityo, nta mbaraga ugira zo kubuza abandi gukora nabi. Ntabwo watinyuka guhana uwo mufatanya gukora nabi. Niyo mpamvu abantu bose usanga bacecetse, ntawe utinyuka kubuza abandi gukora amakosa. Muri ya makosa y’abayobozi, usanga umwe asaba undi kumuhera mwene wabo, cyangwa inshuti ye akazi mu buryo butari bwo. Rimwe na rimwe ugasanga abantu barabahimbira n’imyanya itabagaho. Ibyo bigomba guhagarara.”

Yongeyeho ati “Dukomeje iyi mikorere, ntabwo twazashobora gukemura bya bibazo dufite byihariye. Ntabwo twashobora gukora ibidasanzwe kandi dukingirana ikibaba. Nabagezweho n’ingaruka kubera imikorere mibi usanga dushaka kubyitirira ‘abanzi’ batabaho.

Niba uri umuyobozi ntabwo ugomba kugira inshuti mukorana mu bibi, ngo ugire n’abanzi, abo mudakorana mu makosa. Ugomba kuba umuyobozi wa bose, ukabifuriza icyiza. Abazakwanga kuko wababujije gukora amakosa abo uzabareke bakomeze wowe ukomeze gukora icyiza kigamije iterambere ry’abo uyobora. Ubucuti dufitanye mu buzima busanzwe bugomba guhagarara igihe twageze mu kazi.

Iyo uzanye ubucuti mu kazi, akazi karapfa bikagira ingaruka kubo uyobora. Abayobozi badatinyuka kureba umuntu mu maso ngo bamubwire ngo sigaho, bigakomeza bikaba umuco, abo ntabwo bakwiye. Bigomba guhagarara. Niba ukuriye ikigo, ntabwo ari icyawe ku giti cyawe. Ni icy’abanyarwanda. Ntabwo ugomba gushyiramo bene wanyu gusa, ngo uhe akazi abo muvukana gusa. Ibi ntabwo tugomba kubyihanganira.

Yasoje abwira aba bayobozi ko uyu mwiherero ugomba kubabera imikorere n’imiyoborere mishya.

Uyu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze uzakomereza mu kigo cy’ishuri ry’abakobwa rya Fawe.