Imyanzuro yafatiwe mu nama y’abo mu nzego z’ibanze ishobora gutuma shampiyona itazakinwa-Sam Karenzi

Umusesenguzi mu bya siporo akaba n’umunyamakuru wa siporo Sam Karenzi asanga bigoye ko shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru ikinwa mu mwaka utaha akurikije imwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Uyu mwanzuro uvuga ko ingengo y’imari y’akarere gashyira muri siporo itagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 60. Ayo mafaranga kandi ni aya siporo muri rusange si ay’ikipe runaka y’umupira w’amaguru, ahubwo ari aya siporo muri rusange.

Ahereye kuri uyu mwanzuro avuga ko asanga shampiyona y’umwaka utaha ishobora kutaba agereranyije n’inkunga uturere twateraga amakipe.

Ibitekerezo bya Sam Karenzi

Indi myanzuro yafashwe irimo ko amakipe agomba gukinisha bamwe mu bakinnyi bakomoka mu turere turimo ayo makipe.  Ikindi ni uko abajyanama n’abari mu buyobozi bw’inzego z’ibanze batagomba kuba mu buyobozi bw’ikipe.

Akarere ka Bugesera usanga gatera inkunga ikipe y’aka karere Bugesera FC inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 140 ku mwaka, AS Kigali iterwa iya miliyoni 250, Kiyovu miliyoni 60 mu gihe ikipe yatetwaga inkunga nke n’akarere iri muri shampiyona  ari Gicumbi Fc iterwa miliyoni 45 n’akarere ka Gicumbi.

U Rwanda rwongereye umubare w’amakipe akina shampiyona mu rwego rwo kugena umubare usabwa n’impuzamashyirahamwe y’umupita w’amaguru ku Isi (FIFA) muri shampiyona z’ibihugu. Ibi bivuze ko mu gihe umubare w’amakipe asabwa utabonetse shampiyona itakongera kuba mu gihe utaruzura.