Musanze: Umwana yapfiriye mu nzu yakingiranywemo n’ababyeyi bagiye mu kabari

Umwana witwa Uwikaze Kevine ufite imyaka ibiri n’igice yapfuye nyuma yo kotswa na matela yari aryamyeho mu nzu yakingiranywemo n’ababyeyi.

Bivugwa ko ababyeyi be bari mu kabari k’aho batuye mu Murenge wa Muko mu karere ka Musanze.

Amakuru yahererekanyijwe hagati y’inzego z’ibanze agaragaza ko yapfuye saa tatu n’igice z’ijoro zo ku Cyumweru tariki ya 1 Mata 2018, aho mu Mudugudu wa Bugese mu kagari ka Mburabuturo.

Nyina w’uyu mwana n’umugabo babanaga utari se bajyanywe kuri sitasiyo ya polisi kubazwa iby’uru rupfu.

Amakuru yatanzwe agira ati ” Tariki ya 1 Mata 2018 saa tatu n’igice umwana witwa UwikazeKevine ufite imyaka 2,5 yahiriye mu nzu nyina ni Muhawenimana Sonia w’imyaka 22 . Yabanaga n”umugabo witwa Cyprien Ntibarikure w’imyaka 30 utari se w’umwana. Basize uwo mwana mu nzu bajya kunywa muri centre ya Muko batashye basanga umwana yahiye,yapfuye. Matela yari aryamyemo yakongotse.

Inzu ababyeyi basize bayikinze neza nibo bayifunguriye . nta mwotsi wagaragaye hanze n’imbere mu nzu.

Ababyeyi be bari kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza umurambo uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri.